Umwe mu bashijwa kwivugana Pop Smoke urukiko rwamukatiye

Umwe mu bashijwa kwivugana Pop Smoke urukiko rwamukatiye

 Feb 6, 2025 - 16:17

Nyuma yo kumva impande zombi mu urubanza ku rupfu w’umuraperi Pop Smoke, urukiko rwakatiye umwe mu bashinjwaga kwica uwo muraperi, Corey Walker w’imyaka 24, igifungo cy’imyaka 29.

Tariki 4 Gashyantare 2025, Walker yemeye icyaha cyo kwica atabigambiriye n’ubujura nyuma yo kwinjira mu nzu akiba, ari na byo byabaye intandaro y’urupfu rwa Pop Smoke.

Walker, wari ufite imyaka 19 ubwo ubwicanyi bwabaga, ni we muntu mukuru wenyine mu bantu bane batawe muri yombi bazira kwica Pop Smoke, ari na yo mpamvu izindi manza eshatu z’abaregwa zirakomeje mu rukiko rw’abana, aho muri Gicurasi 2023, undi ukekwa yemeye icyaha cy’ubwicanyi mu rukiko rw’abana.

Hagati aho, undi na we uregwa, wari ufite imyaka 17 igihe ibyo byabereye, yemeye icyaha cy’ubwicanyi n’ubujura mu rukiko rw’abana bato rwa Inglewood muri Mata 2023, akatirwa imyaka ine n’amezi abiri.