Umwanzuro wafashwe ku bagomba gutoza APR FC nyuma ya Adil

Umwanzuro wafashwe ku bagomba gutoza APR FC nyuma ya Adil

 Jan 6, 2023 - 09:42

Ben Moussa wahawe ikipe nyuma y'igenda rya Adil agiye guhabwa amasezerano, yungirizwe na Jamel Eddine Neffati nawe wigeze kuba umwungiriza wa Mohamed Adil.

Kuva mu Ukwakira 2022 nyuma y'uko umutoza Mohammed Adil avuye mu Rwanda agasubira iwabo, Ben Moussa wari usanzwe ari umutoza wungirije niwe wahise agirwa umutoza mukuru wa APR FC by'agateganyo.

Akazi nk’umutoza mukuru Moussa yagatangiye tariki 12 Ukwakira ku mukino APR FC yatsinzemo Marines FC ibitego 2-0 anasozanya na yo imikino ibanza ya Shampiyona y’uyu mwaka nubwo agikorera ku masezerano y’umutoza wungirije.

Kuri ubu amakuru ahari nuko APR FC yaba yafashe ikemezo cyo kugira Ben Moussa umutoza mukuru bidasubirwaho, akaba agiye no kuzanirwa umutoza umwungiriza uraza kuba ari Jamel Eddine Neffati nawe wigeze kungiriza Adil Erradi Mohamed muri APR FC.

Ben Moussa yagizwe umutoza mukuru bitari biy'agateganyo

Biteganyijwe ko Jamel Eddine Neffati ufite azagera i Kigali tariki 7 Mutarama iminsi ibiri mbere y’uko APR FC itangira imyitozo, akerekwa itangazamakuru tariki 8 Mutarama, naho tariki 9 Mutarama akajya ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi gukoresha imyitozo ya mbere.

Bivugwa ko Jamel Eddine Neffati wagaruwe ku busabe bw’umutoza mukuru Ben Moussa. Uyu mugabo afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu 2021 yabonye impamyabumenyi muri ’physique’ mu ishuri rya Institute de Sport et l’Education Physique de Ksar ryo muri Tunisia, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Université Centrale de Tunis.

Ibi birashyira akadomo ku gitekerezo cy'uko Adil Erradi Mohamed yagaruka muri APR FC, ndetse n'amakuru yari amazeho iminsi avuga abatoza batandukanye aberekeza muri APR FC.

Jamel Eddine Neffati yagarutse muri APR FC