Umwana wa Diamond na Tanasha yagiye kwigana na bakuru be-Videwo

Umwana wa Diamond na Tanasha yagiye kwigana na bakuru be-Videwo

 Nov 11, 2023 - 15:59

Umuhungu Diamond Platnumz yabyaranye na Tanasha Dona yagiye kwiga ku kigo kimwe n'icyo abana ba Zari Hassan bigaho.

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yajyanye ku ishuri umuhungu we Naseeb Junior yabyaranye n'umunya-Kenya Tanasha ku kigo kimwe n'icyo abana be bandi yabyaranye na Zari Hassan bigaho.

Naseeb Junior akaba yagiye ku ishuri rya 'Prestigious International School' riri i Dar es Salaam muri Tanzania avuye mu rya 'Braeburn International School'. 

Mu mashusho yaciye ku rukuta rwa Instagram rwa Naseeb Junior, akaba yagaragaye yambaye imyambaro yo ku ishuri rya prestigious International School ibyashimangiye ko ari ho ababyeyi be bamwandikishije. 

Umwana wa Diamond na Tanasha Dona agiye kwigana na bakuru 

Naseeb Junior wavutse ku wa 02 Ukwakira 2019, akaba yigaga mu mashuri y'inshuke aho kuri Braeburn International School, aho byemezwa ko iki kigo kirera abana kugera ku myaka itatu y'amavuko. 

Uyu muhungu wa Tanasha, akaba asanze kuri iki kigo bakuru be Nillan na Tiffah Diamond Platnumz yabyaranye na Zari Hassan. Ku wa 15 Mutarama 2023, Tiffah kuri Instagram ye, akaba yarasangije amashusho abamukurikira asubiye kuri iri ishuri rya Prestigios ari kumwe na musaza we Nillan. 

Diamond Platnumz n'umuhungu we Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Dona