Umutoza yatawe muri yombi azira gusambanya abakinnyi atoza

Umutoza yatawe muri yombi azira gusambanya abakinnyi atoza

 Feb 11, 2023 - 10:40

Biravugwa ko umutoza w'ikipe ya Nyagatare WFC yaba yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abakinnyi b'iyi kipe atoza.

Bikomeje kuvugwa ko Hagenimana jean Claude usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe ya Nyagatare y'abari n'abategarugori, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya abakinnyi b'iyi kipe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda cyandikira mu Rwanda, avuga ko hari umwe mu baba hafi y'ikipe ya Nyagatare WFC, wabatangarije ko koko umutoza Hagenimana akurikiranyweho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abakinnyi.

Gusa Perezida wa Nyagatare WFC Shyaka Nicholas we  yabwiye yavuze ko icyo azi gusa aruko Hagenimana Jean Claude yatawe muri yombi ariko ko impamvu zatumye afungwa zivugwa ukwinshi, bityo ko hataramenyekana neza impamvu nyayo.

Mu gukomeza gushaka amakuru ngo tumenye icyo urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rubivugaho, The Choice Live iraza gukomeza kubagezaho uko bimeze.