Umutoza w'Amavubi agiye kongererwa amasezerano

Umutoza w'Amavubi agiye kongererwa amasezerano

 Mar 3, 2023 - 03:19

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru FERWAFA ryemeje ko Carlos Alós Ferrer utoza ikipe y'igihugu Amavubi arongererwa amasezerano muri uku kwezi.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer umaze umwaka atoza ikipe y'igihugu Amavubi yaba agiye kongererwa amasezerano, ariko ubu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryatanze amashirakinyoma kuri aya makuru.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA Jules Karangwa yemeje ko aya makuru ariyo koko, kandi avuga ko Carlos Alós Ferrer azasinya amasezerano mashya mbere y'imikino u Rwanda ruzakina na Benin.

Ibi Jules Karangwa yabitangaje mu kiganiro Bar Talk cya TV1 cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe, amara amatsiko abanyarwanda benshi bibazaga ahazaza h'uyu mugabo mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Karangwa yagize ati:"Ntibyagakwiye kwitwa ibivugwa, ni ibiri ngombwa. Umutoza afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi. Uko dushyira abakinnyi mu mwuka mwiza ni nako umutoza agomba kujya mu mwuka umwemerera gutoza. Na we azongererwa amasezerano kandi ngira ngo mu cyumweru gitaha hari ikiganiro n’abanyamakuru abereka urutonde rw’abakinnyi ndetse n’ibyo byose bizavugirwamo.”

Carlos Alós Ferrer amaze gutoza ikipe y'igihugu Amavubi imikino ine y’amarushanwa, irimo ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina iwabo CHAN aho u Rwanda rwabuze itike nyuma yo kunganyiriza na Ethiopia iwayo 0-0, mu mukino wo kwishyura rugatsindwa igitego 1-0 kuri Stade Huye.

Uyu Mugabo kandi yatoje imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ari naho twavuga yagerageje kwitwara neza Amavubi yanganyije na Mozambique igitego 1-1 kuri Stade ya Soccer City muri Afurika y’Epfo tariki 1 Kamena 2022 ndetse n’uwo yatsinzwemo na Sénégal ya Sadio Mané igitego 1-0 kuri Stade Abdoulaye Wade yo mu Mujyi wa Dakar.

Alós kandi yatoje Amavubi imikino ine ya gicuti, anganya na Guinea Equatoriale 0-0, atsindwa na St Eloi Lupopo ibitego 3-1. Yakinnye kandi na Sudan imikino ibiri i Kigali, uwa mbere banganya ubusa ku busa mu mukino wa mbere, Amavubi atsinda igitego 1-0 mu mukino wa kabiri.

Amavubi ari kwitegura imikino ibiri na  Bénin biri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka utaha. Amakipe azahura tariki ya 22 Werurwe i Cotonou ndetse na tariki ya 27 Werurwe i Huye hakinwa umunsi wa gatatu n’uwa kane, bikaba biteganyijwe ko Alós azaba yaramaze kongererwa amasezerano kuko ari kugana ku musozo.

Carlos Alós Ferrer agiye kongererwa amasezerano(Net-photo)