Umuraperi Tekashi 6ix9ine arahigishwa uruhindu na polisi

Umuraperi Tekashi 6ix9ine arahigishwa uruhindu na polisi

 Oct 16, 2023 - 22:22

Umuraperi Tekashi 6ix9ine, arahigwa bukware na polisi yo muri Dominikani, nyuma yo gukorera urugomo muri imwe mu nzu zitunganya umuziki muri iki gihugu.

Umuraperi Tekashi 6ix9ine, kuri ubu arimo gushakishwa uruhindu n'inzego z'umutekano muri Repubulika ya Dominikani ashinjwa urugomo.

Tekashi 6ix9ine arashakishwa uruhindu na polisi yo muri Dominikani

Mu gihe amakuru ya mbere yavugaga ko uyu muraperi udakunze kuvugwaho rumwe, yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kuva mu gihugu mu ndege, nyuma yo gutimbagura abatunganya umuziki muri La Vega, bigaragara ko yashoboye gucika polisi, kandi n’aho aherereye ntaramenyekana.

Uru rugomo rwabereye mu nzu itunganya umuziki, rushobora gukora kuri uyu muhanzi, cyane ko umwe mu bahohotewe yabikomerekeyemo ku buryo akeneye kubagwa urwasaya.

Bivugwa ko aya makimbirane yatewe no gufuha, kubera ko Tekashi 6ix9ine atari yishimiye kuba Yailin La Más Viralon bivugwa ko ari umukunzi we ari kumarana igihe n'umuhanzi wo muri Dominikani Diamond La Mafia, bivugwa ko barimo gukorana indirimbo.

Tekashi bivugwa ko urugomo yakoze rwatewe no gufuhira Yailin La Más Viralon

Abahohotewe bavuga ko Tekashi n'abagabo be bari bahishe amasura, babateye nyuma gato yuko uyu muhanzikazi ava aho, maze Tekashi bamubwira ko adahari akinjira ku ngufu. 

Kugeza ubu ntawe uzi irengero rya Tekashi, gusa yashyiriweho icyemezo cyo kumuta muri yombi!