Umunyarwandakazi Laika yemeje ko ari mu rukundo na Harmonize

Umunyarwandakazi Laika yemeje ko ari mu rukundo na Harmonize

 Oct 16, 2023 - 17:45

Umuhanzikazi w'Umunyarwanda, Umuhoza Laika, uzwi mu muziki nka Laika, yemeje ko ruri gucumbeka hagati ye n'umuhanzi Harmonize.

Umunyarwandakazi akaba n'umuhanzi uri mu barimo gutanga ikizere, Laika,  ari mu rukundo n'umuhanzi wo mu gihugu cya Harmonize. Aba bombi baherutse kwemeza urukundo rwabo, bagaragaza ko isano yabo yateye imbere ikarenga iy'umuziki.

Harmonize na Laika bakomeje kurikoroza

Mu kiganiro Laika aherutse kugirana n'itangazamakuru, yemeye ko yishimiye byimazeyo umubano we na Harmonize, kandi ko atigeze abona ikintu kibi kuri we.

Yarivugiye ati: "Kugeza ubu, ikintu cyose gishobora kubaho, ariko we na njye turi inshuti magara. Sinigeze mbona ikintu kibi kuri we, kandi nishimiye rwose umubano wacu."

Laika yemeje ko umubano we na Harmonize wamaze kurenga umuziki

Icyakora icyarikoroje kurusha ibindi, ni uko uyu muhanzikazi yavuze ko bombi bishyirishijeho tatouage zisa, nk'ikimenyetso ntasubirwaho cy'umubano wabo ukomeye.

Laika yanavuze ko we na Harmonize bafite tattoo zisa

Aya makuru aje nyuma yibihuha by'urukundo hagati yabo bombi, byari bimaze iminsi byaraciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'amashusho Laika na Harmonize barimo kubyinana imwe mu ndirimbo z'uyu muhanzikazi yise "Nzuuno".