Uwo bivugwa ko ari umukunzi wa Taylor Swift Matty Healy yagaragaye asomana n'umuzamu w’umugabo mu gitaramo cyo ku wa Gatanu cy’itsinda rya The 1975 muri Danemark. Mu gihe Healy yaririmbaga "Robbers"mu iserukiramuco rya NorthSide muri Arhus, ni bwo yageze hafi y’umusore ushinzwe umutekano, maze aramusoma.
Matty Healy yasomanye n'umugabo
Matty Healy amaze gusoma umuzamu, maze agaruka ku wundi kugira ngo amujyane mu rugo.
Taylor Swift aherutse kwigarurira ibitangazamakuru nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Joe Alwyn bakundanye imyaka igera kuri irindwi.
Matty Healy bivugwa ko ari mu rukundo na Taylor Swift
Taylor Swift bivugwa ko ari umukunzi wa Matty Healy, nta cyo yavuze kuri ibi bintu, ariko benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona uyu mugabo asoma mugenzi we.