Umukobwa wa Eminem yahishuye ko adakunda kumva cyane indirimbo za Se

Umukobwa wa Eminem yahishuye ko adakunda kumva cyane indirimbo za Se

 Aug 25, 2024 - 13:41

Haillie Jade umukobwa w'umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe Z'America, Eminem, yatunguranye avuga ko adakunda kumva cyane indirimbo za Se, ahishura impamvu idasanzwe ibimutera.

Nubwo ubusanzwe usanga abana benshi bavuka ku babyeyi b'abahanzi, baba bakunda kumva inshuro nyinshi ibihangano by'ababyeyi babo, gusa ibi siko bimeze kwa Eminem n'umukobwa we Haillie Jade.

Uyu mukobwa w'imyaka 28 y'amavuko umenyerewe mu biganiro binyura ku muyoboro wa YouTube (Podcast) ubwo yari muri iki kiganiro yaje gutungurana avuga ko we adashobora kumva indirimbo za Papa we (Eminem) inshuro nyinshi cyangwa ngo yumve indirimbo ye inshuro zirenze imwe.

Uyu mukobwa yavuze ko bitewe n'ukuntu usanga indirimbo za Papa we zigaruka cyane ku buzima  mpamo kandi bugoranye Eminem yanyuzemo, bituma iyo azumvise agira agahinda ndetse agahita arira.

Avuga ko zimwe mu ndirimbo usanga zigaruka ku buryo Eminem yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge ndetse n'ubundi buzima bugoranye ariko yakwibuka ko yakoze uko ashoboye kose ngo we n'abavandimwe be bakure neza nk'aho nta cyabaye, bikamutera amarangamutima agaturika akarira.

Yagize ati "Ntabwo ntekereza ko nshobora kuzireba inshuro ebyiri. Buri gihe iyo nzumvise mpita ndira."

Haillie yavuze ko indirimbo zose zimutera agahinda ariko by'umwihariko iyitwa Temporary na Somebody Save Me.