Umukino wa Rayon Sports na APR FC wongeye kugaragaraho itike ihenze muri shampiyona y'u Rwanda

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wongeye kugaragaraho itike ihenze muri shampiyona y'u Rwanda

 Dec 14, 2022 - 05:55

Rayon Sports yashyize hanze ibiciro ku itike yo kureba umukino wayo na APR FC aho harimo itike y'ibihumbi 100 by'amanyarwanda.

Ni umukino ufatwa nk'uwa mbere muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda dore ko uhuza amakipe afite ibikombe byinshi bya shampiyona ndetse n'abafana benshi mu rw'imisozi igihumbi.

Ku cyumweru tariki 17 ku isaha ya saa 15:00 nibwo hateganyijwe uyu mukino uzakirwa n'ikipe ya Rayon Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports iheruka gutsindwa umukino uheruka wa shampiyona aho yatsindiwe na Etincelles 3-2 i Rubavu, mu gihe APR FC yagiye gutsindirayo Rutsiro FC 2-0.

Ku rundi ruhande ni umukino umaze imyaka uvugisha benshi kubera ibiciro bisigaye bishyirwaho mu kuwureba, abenshi bakaba bari bategereje kumenya amafaranga noneho Rayon Sports iraza gushyiraho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ibiciro byo kuri uyu mukino byamenyekanye aho Ahadatwikiriye ari 5,000 Rwf, ahatwikiriye hakaba 10,000 Rwf, VIP ni 30,000 Rwf naho VVIP yo ni 100,000Rwf.

Rayon Sports igiye kwakira uyu mukino ikiyoboye urutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 28 ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 27, mu gihe APR FC yo iri ju mwanya wa gatatu n'amanota yayo 24.

Rayon Sports imaze igihe idatsinda APR FC