Umukinnyi mpuzamahanga w'Amavubi yatandukanye n'ikipe ye

Umukinnyi mpuzamahanga w'Amavubi yatandukanye n'ikipe ye

 May 17, 2023 - 10:48

Ikipe ya KMSK Deinze yamaze kwemeza ko yatandukanye n'abakinnyi barimo Bizimana Djihad nyuma y'imyaka ibiri yari ayimazemo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya KMSK Deinze yo mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi yatangaje ko yatandukanye n'abakinnyi barimo umunyarwanda Bizimana Djihad.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda yari mu mwaka we wa nyuma mu myaka ibiri yasinyiye iyi kipe, ndetse umwaka we wa mbere wari mwiza ariko umwaka wa kabiri ntabwo wagenze neza dore ko urangiye nta n'umukino akinnye.

Byageze aho uyuvmusore ukina mu kibuga hagati akaba avanwa mu ikipe nkuru ajya kwitozanya n'abatarengeje imyaka 21.

Bizimana Djihad w’imyaka 26, yazamukiye mu ikipe ya Etincelles FC yavuyemo mu 2014 yerekeza muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.

Abandi bakinnyi basezerewe na KMSK Deinze ni Bafodé Dansoko, Yuta Miyamoto, William De Camargo, Nathan Fuakala na Michiel De Looze.

Djihad ari mu bakinnyi batandukanye na KMSK Deinze

Uyu musore yari ayimazemo imyaka ibiri