Umuhanzi w'umuramyi yashiriyemo umwuka ku rubyiniro-Video

Umuhanzi w'umuramyi yashiriyemo umwuka ku rubyiniro-Video

 Dec 15, 2023 - 05:34

Muri Brazil umuririmbyi Pedro Henrique mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashizemo umwuka ari ku rubyiniro imbere y'imbaga.

Pedro Henrique umuhanzi wo muri Brazil yitabye Imana ubwo yari imbere y'imbaga mu gitaramo mu mugi uri mu Majyepfo ya Brezil witwa Feira de Santana. Uyu mugabo, akaba yarikubise hasi ubwo yarimo aririmba indirimbo ye  'Vai Ser Tào Lindo' imbere y'imbaga ku 13 Ukuboza 2023.

Amashusho yakomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Henrique ari kuririmba ahagaze mu mpera z'urubyiniro, ariko nyuma gato aza guhita yikubita hasi agwishije umugongo imbere y'abacuranzi be ndetse n'imbere y'imbaga. 

Ubwo umuhanzi Pedro Henrique yari ku rubyiniro akitura hasi

Inzu itunganya umuziki ya Todah Music uyu muririmbyi yabarizwagamo, mu butumwa bwo kuri Instagram kuri uyu wa Kane, ikaba yatangaje ko ibyo bikimara kuba yahise yihutishirizwa kwa Muganga, ariko ngo bakigera yo ahita yitaba Imana, aho batangaje ko yazize umutima.

Pedro Henrique w'imyaka 30 y'amavuko, akaba yasize umugore we Suilan Barreto, aho bari bafitanye umukobwa w'uruhinja ufite amezi abiri gusa. Henrique akaba yaratangiye umuziki ku myaka itatu y'amavuko, gusa aza kubigira umwuga mu 2015.

Hagati aho, ikinyamakuru Hindustan times, cyanditse ko mbere yuko uyu muhanzi ajya ku rubyiniro, yabanje kuganiriza inshuti ye batera urwenya ayibwira ko yumva afite umunaniro, gusa nanone avuga ko agomba kuririmba kuko ngo yashakaga kuba icyamamare.

Umuhanzi Pedro Henrique waguye ku rubyiniro