Umuhanzikazi Zuchu n’umukunzi we Diamond Platnumz, bakomeje gushyira hanze urukundo rwabo, aho noneho hari hatahiwe ibirori bya Wasafi Festival byabereye mu mujyi wa Dodoma.
Zuchu yongeye gucecekesha abamutega iminsi we na Diamond
Nk’ibisanzwe, aba bombi bahuriye ku rubyiniro, bafatanya kuririmba indirimbo yabo “Mtasubiri Sana”, aho nyuma yo kuririmba akanya gato Diamond Platnumz, yahise yicara, maze agahamagara Zuchu.
Zuchu yahise amusanga maze amwicara ku bibero, bakomeza kuririmba ari na ko abakunzi babo bakomeza kubafana.
Ubwo yaririmbaga, Zuchu yatangiye kwinjizamo amagambo asa n’ucyurira abatekereza ko Diamond Platnumz atazamurongora, ahubwo azamukoresha ayamara kumuhaga akamujugunya nkuko yabikoze ku bandi.
Zuchu yakomeje avuga ko abategeerejo ko atandukana na Diamond batazagera babibona, kuko niba koko ari no kuryamana gusa amucunzeho, we nta cyo bimutwaye kuko umubiri yawumweguriye.
Yagize ati:”Abavuga ko Simba afitse irari, batuze ankoreshe icyo ashaka, kuko n’ubundi umubiri wanjye narawumweguriye.” Ubwo yavugaga aya magambo hahise haturuka urusaku rwinshi mu bafana, bamwe bamukomera amashyi, abandi bavuga ko Diamond namara kumuhaga azamujugunya.
Zuchu avuga ko nta cyo agomba kuko umubiri we ari uwa Diamond Platnumz
Si ubwa mbere aba bombi bagaragaza urukundo rwabo imbere ya rubanda, by’umwihariko muri ibi birori bya Wasafi birimo kubera mu bice bitandukanye muri Tanzania, kuva muri Kanama uyu mwaka.
Icyakora, haracyari n’abantu kugeza ubu bataremera ko Zuchu na Diamond Platnumz bakundana. Hari abakibafata nk’umukoresha n’umukozi, nubwo bo nta ko bataba bagize ngo berekane urukundo rwabo.
