Uko kwirukanwa kwa Puff G muri UTB Soldiers  byabereye umugisha Riderman

Uko kwirukanwa kwa Puff G muri UTB Soldiers byabereye umugisha Riderman

 Apr 28, 2026 - 10:28

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, yahishuye uko byasabye kwirukana umwe mu bari bagize itsinda rya UTP Soldiers kugira ngo na we abone umwanya wo gukora umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali, Riderman yavuze ko mu mwaka wa 2006 ari bwo yahuye n’abaraperi barimo NEG G The General, Puff G na MIM, bari basanzwe bakorera hamwe umuziki.

Yavuze ko ubwo yabasuraga aho bakoreraga, bagerageje kuririmba bakurikije injyana zari ziri kuri radiyo, maze impano ye igahita igaragara cyane bituma bafata icyemezo gikomeye cyo guhindura itsinda, aho haje guhita hirukanwa umwe muri bo.

Yagize ati: “Twafashe kasete tuyishyira muri radiyo, dutangira kuririmba dukurikije injyana iri gucurangwa. Barapa nanjye nkarapa, bahita bavuga ko hari umuntu umwe ugiye kwirukanwa mu itsinda, bahitamo kumusezerera nanjye mpita njyamo.”

Haje guhita hirukanwa Puff G, maze Riderman ahita yinjira muri iri tsinda ryari rigizwe na NEG G The General na MIM.

Riderman yavuze ko mbere yo gutangira kuririmba, yatangiye yandika imivugo akiri mu mashuri yisumbuye. Icyakora, uko yagendaga ayandika ni ko yaje kubona ko ashobora kubihinduramo indirimbo za rap.

Yagize ati: “Natangiye nandika imivugo nkiri ku ishuri, ariko uko nagendaga nandika cyane ni ko nabonaga bishobora kuvamo rap, mpitamo gutangira kubihinduramo indirimbo.”

Nubwo yari amaze igihe yandika indirimbo, Riderman ntiyahise ajya muri studio ngo azifate amajwi. Ibi byaje guhinduka nyuma yo kujya mu itsinda rya UTP Soldiers kuko ritangiye gukora neza, na we yahise yumva igihe kigeze ngo atangire gushyira hanze ibyo yakoraga.

Riderman yinjiye muri UTP Soldiers muri Gicurasi 2006, bakorana indirimbo zigera ku munani. Nyuma y’igihe gito, yafashe icyemezo cyo gutangira gukora umuziki ku giti cye.

Mu 2007,  yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Turi muri Party”, ari na bwo yatangiye urugendo rwe nk’umuhanzi ku giti cye.

Nyuma yo gutangira gukora wenyine, Riderman yakomeje gukora indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Inkuba”, zatumye izina rye rirushaho kumenyekana mu muziki nyarwanda.

Yaje no gusohora album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zirimo Rutenderi, Uwo Mukobwa n’izindi, zikaba zaragize uruhare rukomeye mu kumushyira ku rwego rwo hejuru muri hip hop nyarwanda.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien