Uko Inter Miami yisunze Apple na Adidas ngo imanure Lionel Messi

Uko Inter Miami yisunze Apple na Adidas ngo imanure Lionel Messi

 Jul 3, 2023 - 07:11

Lionel Messi arenda gusinya amasezerano mu ikipe ya Inter Miami yiganjemo ingingo z'ubucuruzi, ndetse n'imikoranire n'ibigo bya Apple na Adidas.

Kwerekeza mu ikipe ya Inter Miami kwa Lionel Messi kwatunguye abatari bake bakurikira amakuru ya siporo, dore ko uyu mugabo yifuzwaga na FC Barcelona yahozemo ndetse akanifuzwa n'abanya-Saudi Arabia bamuhaga akavagari.

Ikipe ya Inter Miami yahaye uyu munya-Argentine amahirwe yo kujya gukina mu mujyi asanzwe afitemo imitungo, bivuze ko n'ubwo ari ubwa mbere agiye guhatura ariko bimeze nko kujya mu rugo.

Uyu mugabo ufite izina riri mu mazina akomeye muri ruhago y'isi, yakorewe amaseserano azajya amufasha kwinjiza amafaranga ava mu bigo bitandukanye n'ubwo ayo muri Saudi Arabia yanze ariyo menshi.

Yaba ari Lionel Messi na Inter Miami bose basanzwe bakorana n'uruganda rwa Adidas. Messi akorana n'uru ruganda kuva mu 2006 ku bijyanye no kumwambika, mu gihe Inter Miami nayo iherutse gusinyana na Adidas amasezerano y'imyaka itandatu ahagaze miliyoni  830 z'amadorari arimo kwambika iyi kipe no kuyiha imipira yo gukina.

Lionel Messi hari igice cy'amafaranga agomba guhabwa na Adidas mu kwiyongera kw'imyambaro izacuruza kubera kuza kwa Lionel Messi muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za America.

Ni nk'uko kandi bimeze kuri sosiyete y'ikoranabuhanga ya Apple kuko hari amafaranga izaha uyu munya-Argentine ku bantu bashya(subscribers) bazareba shampiyona ya Leta zunze ubumwe za America nyuma y'uko ayijemo.

Muri uyu mwaka Apple yasinye amasezerano ahagaze miliyari 2.5 z'amadorari ayemerera kwerekana shampiyona ya Leta zunze ubumwe za America mu myaka icumi iri imbere kuri Apple Tv+.

Ikipe ya Inter Miami iri ku mwanya wa 15 ari nawo wa nyuma muri Eastern Conference aho ifite amanota 16 mu mikino 19 imaze gukina. Byitezwe ko abakinnyi barimo Lionel Messi na Sergio Busquets bari kwerekeza muri iyi kipe, bazayifasha kuzahuka.

Apple na Adidas zafashije Inter Miami kureshya Messi(Image:Getty)