Kuva Beyoncé yashyira hanze album ye yise 'Cowboy Carter' tariki 29 Werurwe 2024, yatangiye kujya ica uduhigo dutandukanye ku mbuga zitandukanye aho yamaze igihe kinini ariyo album y'umuhanzikazi w'Umwirabura yagiye hanze mu 2024 yumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify.
Ni agahigo yari yibitseho, aho yabarirwaga ko imaze kumvwa n'abasanga miliyoni 1.564.
Kuri ubu umuhanzikazi Tyla yamaze kumwaka aka gahigo, aho kuri ubu album ye yise 'Tyla' ariyo iyoboye izindi z'abahanzikazi b'abirabura zagiye hanze muri uyu mwaka wa 2024, aho imaze kumvwa n'abarenga miliyoni 1.565 kuri Spotify.
Iyi album yagiye hanze tariki 22 Werurwe 2024, ikaba iriho zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa cyane harimo iyitwa 'Water' yamuhesheje igihembo cya Grammy mu cyiciro cya 'Best African Music Performance'.
Uretse ibyo kandi, kugeza ubu kandi Tyla niwe muhanzi wa mbere muri Afurika umaze guhabwa igihembo byinshi bigera muri 20 muri uyu mwaka.
