Twatandukanye muri 2016! inkuru ya Will Smith n'umugore we yanyeganyeje isi

Twatandukanye muri 2016! inkuru ya Will Smith n'umugore we yanyeganyeje isi

 Oct 11, 2023 - 23:58

Umugore wa rurangiranwa mu isi ya sinema, Will Smith, yataye isi mu kantu nyuma yo gutangaza ko we n'uyu mugabo we bamaze imyaka irindwi batandukanye, ibyo benshi batakekaga.

Jada Pinkett, umugore wa rurangiranwa mu gukina filime, Will Smith, yatunguye isi ubwo yahishuraga ko we n'uyu mugabo we bamaze hafi imyaka irindwi batandukanye, mu gihe benshi bakekaga ko bombi bameranye neza.

Jada Pinkett yatangaje ko amaze imyaka irindwi atandukanye na Will Smith

Usibye kuba baratandukanye, yavuze ko nta gahunda ihari yo gukora gatanya, nubwo na none kongera kubana bisa n'ibiri kure nk'ukwezi.

Jade na Will Smith, bashakanye mu 1997. Icyakora, iki si cyo cyatangaje benshi, ahubwo bose batunguwe n'ukuntu yakubise Chris Rock mu birori bya Oscar 2022, amuhora kuvuga ku musatsi wa Jade, mu gihe byumvikana ko bari bamaze imyaka hafi itandatu batandukanye.

Benshi batunguwe n'amakuru yuko Jada Pinkett yatandukanye na Will Smith

Uyu mugore yatangaje ko batandukanye muri 2016, nyuma yuko bari barambiwe guhora bagerageza ariko byanga.

Yavuze ko kandi nubwo bananiwe kubana, buri wese agikunda undi byahebuje, kandi ko basezeranye ko nubwo batandukanye nta kintu na kimwe kizigera gituma baka gatanya.