Tunner Chatta yahishuye uko Riderman na Jay Polly bamubereye ababyeyi mu muziki

Tunner Chatta yahishuye uko Riderman na Jay Polly bamubereye ababyeyi mu muziki

 Nov 28, 2025 - 19:33

Umuhanzi ukomoka mu karere ka Muhanga, uzwi mu njyana ya R&B, Twahirwa Emmanuel uzwi nka Tunner Chatta, yahishuriye abakunzi be, icyamuteye imbaraga zo gukora umuziki kandi nyamara yaratangiye akora akazi ko mu rugo.

Uyu muhanzi yavuze ko yatangiye akora akazi ko mu rugo i Nyamirambo, aho yaje kugira amahirwe yo guhura na Riderman wamuteye imbaraga zo gukomera ku mpano yiyumvagamo yo kuba umuhanzi ukomeye.

Tunner Shada yagize ati:"Muri 2013 nagize amahirwe yo kuvugana na Riderman, ubwo narimvuye kumuvomera amazi kuko ari ko kazi nakoraga, nahise mubwira ko mukunda, maze ansaba kuzaba umuhanzi".

Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi utari worohewe n'ibihe ariko agakomera ku mpano y'ubuhanzi yamutemba mu mitsi, yaje kongera kugira amahirwe yo guhura na nyakwigendera Jay Polly, maze amuha amafaranga inoti y'igihumbi, avuga ko yamubereye imbarutso yo gukunda no kwihambira ku muziki akora nk'uwabigize umwuga.

Yakomeje agira ati:"Nyuma naje guhura na Jay Polly, muhamagaye mu izina ampa amafaranga igihumbi, maze nyagura Memory Card nifashishiga numva umuzi muri icyo gihe".

Tunner yasoje ashimira aba bahanzi bamubereye imbarutso yo kuba uwo ari we uyu munsi.

Yagize ati:"Ni ibintu by'agaciro kuri njye, gusa ntabwo nteze kwibagirwa ko Riderman yanteye umurava wo kuba umuhanzi, mu gihe mpora nsaba Imana gutuza Jay Polly mu mahoro aho ari mu Injuru, kuko yambereye umubyeyi mu muziki".

Tunner Chatta yashimiye Riderman na Jay Polly bamubereye ababyeyi mu muziki