Travis Scott yanditse amateka muri rap

Travis Scott yanditse amateka muri rap

 Nov 26, 2025 - 20:37

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Travis Scott, yongeye kugaragaza ububasha bwe mu muziki wa hip hop nyuma yo kwandika amateka mashya mu bitaramo bizenguruka ahantu batandukanye (tours). 

Uyu muhanzi yabaye umuraperi ufite uruhererekane rw'ibitaramo byinjije amafaranga menshi kurusha ibindi byose byakozwe n’umuraperi mu mateka.

Ibitaramo bye bizwi nka #CircusMaximus Tour byaciye agahigo gakomeye aho byagurishije amatike arenga miliyoni 2.2, bihesha uyu muhanzi kwinjiza amafaranga arenga miliyoni 250 z'amadorari, angana na miliyari zisaga 363. Iyi mibare yatumye Circus Maximus iba rap tour ifite inyungu n’umusaruro munini kurusha izindi zose mu mateka y’iyi njyana.

Travis Scott akomeje kwiyubakira izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga, ari nako yongera gushyira imbaraga mu mishinga itandukanye y’abahanzi n’imyidagaduro. 

Abakurikiranira hafi ibyamamare bavuga ko aya ari andi mateka yerekana uburyo uyu muhanzi akomeje kwagura impinduka ze mu muziki no mu bucuruzi bushingiye ku bitaramo.

Travis Scott yakoze amateka muri rap

Travis Scott yabaye umuraperi wa mbere ugize ibitaramo (tour) byinjije amafaranga menshi