Travis Barker yahakanye ibivugwa ko kuba yarakundaga Kim Kardashian ari byo ntandaro y’amakimbirane bivugwa ko muri iyi minsi afitanye n’umugore we, Kourtney Kardashian.
Travis Barker, umukaraza mu itsinda rya Blink-182, yateye utwatsi abavugaga ko urukundo yakunze Kim Kardashian ari rwo ruri kumusenyera
Ibi bihuha byatangiye gukwirakwira mu minsi yashize, ubwo Barker yongeraga kuvuga ku gitabo cye cyo mu 2016 yise “ Can I Say,” aho yavuze ko Kim Kardashian akaba na murumuna w’umugore we ari mwiza cyane, ndetse akiyemerera ko yamukundaga cyane muri za 2006.
Icyakora, Barker washakanye na Kourtney umwaka ushize, yateye utwatsi ibi bihuha.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Los Angeles Times yagize ati:“Ikibi cy’abantu, ubaha amakuru make bagakeka ko bamenye byose. Birasekeje cyane. Abafana ba Kourtney bamfiteho impungenge, bakeka ko ndi umuhehesi. Gusa ni barekere aho. Ukuri ni uko nabasangije ayo makuru yose, kubera ko nashakaga gusiga ahahise hanjye. Byari ubuvuzi kuri njye. Uwo ni mushiki we, kandi arabizi ko twavuganaga. Nta kibi kibirimo.”
Travis Barker arasaba abakwirakwiza ibihuha ko bagarara
Ku rundi ruhande, Kim Kardashian na Kourtney, bari bafitanye umwuka mubi wavukiye mu birori byo kwerekana imideri ya Dolce & Gabbana, gusa aba bacandimwe baje kwiyunga nyuma yo kwiha isi kubera gutukana bakandagazanya.
