Tracy Melon yahishuye urukundo akunda Element Eleeeh

Tracy Melon yahishuye urukundo akunda Element Eleeeh

 Jul 7, 2025 - 13:51

Umuhanzikazi w’umunya-Uganda, Tracy Melon, yatangaje ko yikundiye umuhanzi Element Eleeeh kubera uburyo yitwara n’imico imuranga.

Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Tracy Melon yavuze ko Element amufata nk’umusore w’intangarugero, udakunda kuvuga cyane, utuje kandi ukora ibintu bye mu mucyo. Yagize ati:“Nkunda uburyo atuje, ntabwo asarangana cyangwa ngo avuge amagambo menshi. Ni ibintu nkunda cyane ku musore.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko iyo ashaka umuntu bakundana, imico nk’iyo ya Element ari yo imukurura cyane.

Element Eleeeh ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kwamamara muri Uganda, by’umwihariko mu bakobwa, nk’uko byagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yataramaga mu gitaramo gikomeye yaririmbyemo hamwe na The Ben na Kevin Kade.

Icyamamare Tracy Melon asanzwe azwi cyane mu muziki w’injyana ya Afrobeat muri Uganda, ndetse akunze no kuvugwaho gukunda gukorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu karere. Ubu butumwa bwe kuri Element bwatumye abakunzi b’umuziki batangira kwibaza niba bitaba intandaro ishobora gukorwa imishinga ishobora gukorwa hagati yabo bombi.

Tracy Melon yahishuye ko akururwa cyane n'imico ya Element

Element yibye umutima wa Tracy Melon