Ten Hag aranyuranya n'abayobozi be kuri Greenwood

Ten Hag aranyuranya n'abayobozi be kuri Greenwood

 Jun 10, 2023 - 04:34

Umutoza Erik Ten Hag utoza Manchester United arifuza kugarura Mason Greenwood mu ikipe, mu gihe ubuyobozi bwa Manchester United butarabiha umugisha.

Erik Ten Hag yamaze kugaragariza abayobozi be ko yakwishimira ko Mason Greenwood yagarurwa mu ikipe, nyuma y'uko ibyaha yashinjwaha byo gukubita, gukomeretsa no gufata ku ngufu bikuweho.

Mu cyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko Family Glazer bazicara bagafata ikemezo ku hazaza h'uyu musore niba agarurwa mu ikipe, nyuma y'uko mu mezi ashize byavugwaga ko mu ikipe y'abagore bo batifuza ko agaruka.

Ni mu gihe bivugwa ko abo bakinanaga bo ubu biteguye kumwakira mu gihe ubuyobozi bwaba bumwemereye kugaruka, nyuma y'uko birego yaregwaga bikuweho.

Abayobozi bakuru barebana n'ibyubucuruzi n'abafatanyabikorwa kandi bo ngo bafite ubwoba ku ngaruka bishobora kugira ku ikipe mu gihe uyu musore yaba yongeye kuyikinira.

Ten Hag arifuza ko Greenwood agaruka mu ikipe

Abayobozi ba Manchester United batangije iperereza kuri Mason Greenwood ku birego byatumye atabwa muri yombi muri Mutarama 2022, nyuma y'uko uwari umukunzi we yari yamureze.

Greenwood yamaze amezi 18 ategereje umwanzuro ku byaha yaregwaga ariko birangira abatangabuhamya b'ingenzi babivuyemo bituma n'ibyo yashinjwaga bikurwaho agirwa umwere.

Amakuru ava i Manchester avuga ko Mason Greenwood yashimishijwe no kumva ko umutoza ndetse n'abakinnyi biteguye kumwakira mu gihe yaba agarutse mu ikipe. Uyu musore yumva ko arengana ku byo yari yarezwe kandi ngo ababazwa cyane no kuba atemererwa gukina.

Bivugwa ko mu mezi make ashize habayeho ibiganiro n'amakipe atatu ariyo Juventus, AC Milan na Inter Milan zifuzaga gutira Greenwood, ariko Manchester United ikaba itarafata ikemezo kuri uyu musore w'imyaka 21.

Ku rundi ruhande amakuru ahari avuga ko ubuyobozi bwa Manchester United bureba ku ruhande rw'ubucuruzi n'isura y'ikipe bugahitamo kuba bwarekura uyu musore akagenda ntiyongere kugaragara mu mwambaro wa Manchester United.

Igaruka rya Greenwood rikomeje guteza urunturuntu