TdRwanda23:"Intego ni umwenda w'umuhondo"-Nsengimana jean Bosco

TdRwanda23:"Intego ni umwenda w'umuhondo"-Nsengimana jean Bosco

 Feb 19, 2023 - 06:57

N'ubwo abanyarwanda batitwaye neza muri Tour du Rwanda kuva yashyirwa ku rwego rwa 2.1, umunyarwanda Nsengimana jean Bosco yatangaje ko intego bafite ubu ari umwenda w'umuhondo.

Kuri iki Cyumweru saa 10:00 nibwo hatangiye Tour du Rwanda ya 2023 aho abasiganwa bahagurutse kuri Kigali Golf berekeza mu karere ka Rwamagana.

Ni ku nshuro ya gatanu Tour du Rwanda iri gukinwa ku rwego rwa 2.1 ariko kuva yajya kuri urwo rwego ntabwo abanyarwanda baribonamo neza, dore ko umunyarwanda witwaye neza ari Mugisha Samuel wabaye uwa kabiri mu 2020.

Mbere yo guhaguruka hakinwa agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023, umunyarwanda Nsengimana jean Bosco yatangaje ko intego bafite ubu ntayindi ari umwenda w'umuhondo wambarwa n'uyoboye abandi.

Jean Bosco yatangarije Igihe ati:"Kuri ngewe biranshimishije kuba ngiye gukina Tour du Rwanda ya 13. Mu by'ukuri niteguye neza kuyikina, meze neza n'ikipe yange urebye nta kibazo. 

"Intego dufite ni gutwara umwenda w'umuhondo nk'ibisanzwe, ikipe yose iri hano ku ntego yayo, ni gutwara umwenda w'umuhondo byananirana tugatwara uduce(stage) twinshi. Mu mwaka washize twatwayemo agace kamwe, wenda tugatwaramo nk'uduce tubiri cyangwa dutatu."

Ibi Nsengimana jean Bosco yatangaje ntabwo byarangiriye aho kuko yatangiye no kugaragaza ihatana rikomeye mu gace bari gukina bagana Rwamagana, uyu musore akaba ariwe wegukanye amanota y'agasozi ka Kibagabaga ku kilometero cya 20 aho yari akurikiwe n'uwitwa Fouche.

Biteganyijwe ko hagati ya saa 12:59 na 13:07 aribwo agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 karaba kari gusozwa mu mujyi wa Rwamagana.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)