Taylor Swift yabaye umugore wa mbere ku isi, ashyikira Drake, agwa mu ntege abarimo Jay-Z

Taylor Swift yabaye umugore wa mbere ku isi, ashyikira Drake, agwa mu ntege abarimo Jay-Z

 Jul 19, 2023 - 09:35

Umuhanzikazi Taylor Swift akomeje gukora amateka, nyuma yuko umuzingo we Speak Now II(Taylor's Version) uje ku mwanya wa mbere kuri Billboard hot 200.

Ibyishimo ni byose ku bafana ba Taylor Swift bazwi nka Swifties. Impamvu nta yindi, ni uko uyu muhanzikazi rurangiranwa mu njyana ya pop, bidasubirwaho, ubu ari we muhanzikazi ufite imizingo(album) myinshi yaje ku mwanya wa mbere kuri Billboard hot 200, mu mateka.

Taylor Swift akomeje gukora amateka mu muziki

“Speak Now ll (Taylor’s Version)”, yasohotse mu ntangiriro z'uku kwezi, yaje ku mwanya wa 1 kuri Billboard 200, ihita inaba umuzingo we wa 12 ugeze ku mwanya wambere.

Mbere, aka gahigo kari gafitwe n’umuhanzikazi Barbra Streisand, wari  afite imizingo  11 imaze gufata umwanya wa mbere.

Uretse kuba ari we mugore ufite imizingo myinshi imaze kwigarurira umwanya wa mbere, Swift ahuje agahigo na Drake na we ufite imizingo 12 imaze kugera ku mwanya wa mbere, ariko bose baza inyuma ya Jay-Z, ufite imizingo 14 ku izina rye, na Beatles ufite 19.

Taylor Swift yujuje imizingo 12 imaze kuza ku mwanya wa mbere mu zikunzwe ku isi

Taylor Swift akomeje kuvuna umuheha akongezwa undi, nyuma yuko mu Kwakira gushize, yabaye umuhanzi wa mbere wigeze gufata icyarimwe imyanya 10 yose ku mbonerahamwe y’indirimbo zikunzwe muri Amerika, nyuma yo kumurika umuzingo we wa cumi, Midnights.