Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yatunguye umwana uri hagati y'imyaka 4-6 amuhereza amafaranga y'ishuri ubwo yamusangaga ku rubyiniro bakabyinana. Akaba yamwishyuriye asaga 96336.04 Frw. Diana ati "Genda ujye gutangira ishuri."
Hajara Namukwaya amazina nyakuri ya Spice Daina akaba asanzwe atanga ubufasha ku baturage ba Uganda mu buryo butandukanye, iki cyikaba ari kimwe mu bikorwa byinshi by'ubufasha asanzwe akora.
Muri Gicurasi kandi, Diana akaba yari yahaye miliyoni 10 z'amashiringi umu-Dj witwa Ram Roger ukorera Dubai na Abu Dhabi, byari nyuma yuko yamufashije gutegura ibitaramo bye yari afite mu Burayi.

Spice Diana yishyuriye umwana amafaranga y'ishuri
Ari nako kandi guhera uyu mwaka watangira, Spice Diana yatangiye ibikorwa byo kubakira amacumbi imiryango y'abana bakennye ndetse n'ababyeyi babo mu gace ka Mpigi aho azubaka "blocks" 37. Iki gikorwa akaba yaracyise "Dina Special Children Foundation Uganda."
Hagati aho, muri 2022, Spice akaba yarakoranye indirimbo n'abarimo: Jackie Chandiru, Shine Omukiga, Sandra Nansambu na Triggah aho bayise "Tekawo Enjawulo" bivuze ngo dukore itandukaniro.
Iyi ndirimbo akaba yari igamije gukangurira abantu gufasha ndetse no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina cyane iryibasira abana bato b'abakobwo bo muri Uganda.
