Umubano hagati y’abahanzi babiri b'ibyamamare mu njyana ya pop Shawn Mendes na Camilla Cabello warangiye, nyuma yo kubona ko iki atari cyo gihe kiza cyo gukundana.
Aba bombi nta ko batagize ngo umubano wabo ukomere, ariko byanze none ubu bose bongeye kuba ingaragu.
Nyuma yo kuvugwa ko batandukanye, ariko bagakomeza kuvugwa mu rukundo, Camila Cabello na Shawn Mendes batangaje ko batakiri kumwe
Amakuru yatangarije ikinyamakuru Entertainment Tonight ati: “Shawn na Camila baratandukanye kandi ntibakiri kubonana. Bagerageje uko bashoboye, ariko amaherezo igihe ntabwo cyari iki. Bombi bakomeje guhugira no gukora ibyabo, bitari urukundo”
Hari hashize ukwezi kuva ibihuha byo gutandukana bitangiye kuvugwa bwa mbere, ariko baheruka kugaragara bari kumwe ku ya 30 Gicurasi.
Nibwo bitabiriye igitaramo cya Taylor Swift bari kumwe ndetse bagaragaye babyina kandi basomana muri iki gitaramo, ariko birashoboka ko ari wo mugoroba wabo wanyuma bari kumwe.
Aba bombi bari bamaze igihe bakundana. Mbere bakundanye imyaka ibiri ariko batangaza ko batandukanye mu Gushyingo 2021.
Cabello yahise akundana na Austin Kevitch nyuma, ariko arabihagarika muri Gashyantare, kandi ntibyatinze agaragara asoma Mendes mu birori bya Coachella biheruka.
Camila Cabello na Shawn Mendes bagaragaye basomana mu birori bya Coachella, muri Gicurasi
Icyo gihe hari amakuru yatangarije ET ati: “Camila na Shawn bavuganaga kandi bari bamaranye amezi bavugana mbere y’ibirori i Coachella. Bari bagikundana cyane, nubwo bari baratandukanye. Shawn na Camila ntibari basubiye hamwe ku mugaragaro, ahubwo bishimiraga kuba hamwe. Ubwo bahuraga bagasomana muri Coachella, barishimishaga.”
Icyakora, baba bari barasubiranye cyangwa batarasubiranaye, ubu noneho byatangajwe ko batakiri mu rukundo.
