Sergio Ramos yagiriye inama Harry Kane wabaye imari ishyushye

Sergio Ramos yagiriye inama Harry Kane wabaye imari ishyushye

 Jun 7, 2023 - 02:33

Myugariro Sergio Ramos wakiniye Real Madrid imyaka myinshi, yagiriye Harry Kane inama yo kudatekereza guhakana ibyo kwerekeza i Madrid kuko yaba agiye mu ikipe izi gutwara ibikombe.

Sergio Ramos yagiriye rutahizamu Harry Kane inama yo kutitesha amahirwe yo gukinira ikipe ya Real Madrid mu gihe yaba imwegereye ngo ajyr gusimbura Karim Benzema werekeje muri Saudi Arabia.

Nyuma y'igenda rya Benzema wari umaze imyakq 14 i Madrid kuko yahageze mu 2009, Real Madrid yavuzwe cyane kuri Harry Kane dore ko ari umwe muri ba rutahizamu badashidikanwaho bari ku mugabane w'u Burayi.

Manchester United nayo ni indi kipe yagaragaje ko yifuza uyu mugabo w'umwongereza, gusa Daniel Levy uyobora Tottenham ntiyifuza kumutanga muri iyi mpeshyi n'ubwo mu mpeshyi itaha ashobora kugendera ubuntu.

Ndetse kandi mu gihe Levy yafata umwanzuro wo gutanga Harry Kane, yifuza kumugurisha mu ikipe yo hanze y'u Bwongereza badahurira muri Premier League.

Harry Kane arifuzwa na Real Madrid (Image:Getty)

Ramos wigeze kuba kapiteni wa Real Madrid, yayimazemo imyaka 16 yuje gutwara ibikombe bitandukanye, yagiriye inama abakinnyi bifuzwa na Real Madrid barimo na Harry Kane ugezweho ubu.

Ati:"Inama naha umukinnyi uwo ariwe wese ni kutitesha amahirwe yo gukinira Real Madrid - ni ikipe idasanzwe izi uko batsinda.

"Afite( Harry Kane) imbaraga z'umubiri, ntabwo watsinda ibitego byinshi nk'ibyo atsinda muri Premier League udashobora gukina umukino w'imbaraga.

"Ariko nanone ashobora gukina umukino wa tekinike neza, kandi sintekereza ko abishimirwa.

"Yego ni umutsinzi w'ibitego mwiza ariko nanone ni umukinnyi w'umupira w'amaguru mwiza"

Amakuru menshi ava muri Espagne avuga ko Florentino Perez yiteguye gukomanga muri Tottenham akabaza igiciro cya Harry Kane, n'ubwo Daniel Levy nawe yiteguye gushyiraho amananiza.

Bivugwa ko kandi Tottenham yiteguye gusaba abashaka Harry Kane amafaranga atari munsi ya miliyoni 100 z'amapawundi, ariko Real Madrid yo ikaba izagenda ijyanye miliyoni 80 z'amayelo arizo 69 mu mapawundi.

Mu gihe Tottenham itakwemera gutanga Harry Kane muri iyi mpeshyi azagendera ubuntu mu mpeshyi itaha, ariko ntibiramenyekana neza niba uyu mwongereza we yiteguye kwerekeza muri Espagne.