Mbere yo kwerekeza mu kiruhuko cy’izabukuru muri US Open umwaka ushize, Serena Williams yashoye imari idasanzwe ya miliyoni 5 z’amadolari mu gutangiza ‘Wondermind’, iyobowe n’umuririmbyi w’injyana ya pop akaba n’umukinnyi wa filime Selena Gomez.
Selena Gomez umuntungo we wavuye kuri miliyoni 95 ugera kuri miliyoni 800
Wondermind igamije gukangurira abantu kumenya ubuzima bwo mu mutwe, agahinda gakabije, n’ibibazo by’ibiyobyabwenge. Nyuma y’umwaka umwe Serena Williams ashoyemo imari, umutungo wa Gomez bivugwa ko wazamutse cyane ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari. Uku kwiyongera kudasanzwe kwashimishije abakoresha imbuga nkoranyambaga, bakaba n’abakunzi b’uyu muhanzi.
Serena Williams ishoramari rya miliyoni 5 z’amadolari muri Kanama 2022 ryazamuye agaciro ka Wondermind kugera kuri miliyoni 100. Usibye gushora imari, Williams yanasezeranyije ko azagira uruhare mu gutangiza ibikorwa byo guhanga no kumenyekanisha ibicuruzwa. Ibirenze ibyo kandi, Selena Gomez umutungo we wabarirwaga hafi miliyoni 95 z’amadolari mu mwaka ushize.
Nyamara, amakuru aheruka, yerekana ko umutungo wa Gomez wiyongereye cyane, ubu ugera kuri miliyoni 800 z’amadolari. Uku kuzamuka gutangaje kwasize abafana benshi ku rubuga rwa Twitter batangaye kandi bumiwe.
Umuntu kuri Twitter yaribajije ati: “Nigute yinjije ayo mafaranga yose?”
Umutungo wa Selena Gomez urimo kwibazwaho byinshi
Undi yongeyeho ati: “Kugera kuri miliyoni 800 z'amadorari biragoye kubyizera, cyane cyane uvuye kuri miliyoni 95. Keretse niba yaragurishije isosiyete cyangwa ikindi kintu, na ho n'ibihangano bye ntibyamuha ayo mafaranga."
