Se wa Burna Boy ari kwikomanga ku gatuza

Se wa Burna Boy ari kwikomanga ku gatuza

 Jul 3, 2024 - 18:16

Nyuma y'uko umuhanzi Burna Boy mu cyumweru gishize yakoze igitaramo cyavugishije benshi mu mujyi wa London, se akomeje kwicinya icyara ku bwo kubyara neza.

Se w’umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy, Samuel Ogulu yasobanuye neza uburyo anezezwa n’ibikorwa by’umuhungu we, nyuma yuko uyu muhanzi akoze igitaramo imbere y’abantu barenga ibihumbi 80 muri London stadium.

 Nk’uko urubuga rwa ‘Legit.ng’ rubitangaza, Samuel Ogulu yagaragaje ko yishimiye umuhungu we asobanura ko yibarutse igisuka kandi ko yishimiye cyane ibyo umuhungu we akomeje kugeraho.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Burna Boy yabaye inkuru nyuma yo kuzuza stade mu gitaramo yakoreye i London.

Nyuma y'iki gitaramo, abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu muhanzi akomeje gutera imbere no guhinduka buri munsi bitewe n’uko akomeza gukora udushya muri buri gitaramo.

Byongeye kandi, nyuma y'iki gitaramo, Burna Boy yashimiye abafana bose baje mu gitaramo cye cyanyeganyeje umujyi wose wa London.