Sadio Mane yashenguwe no gusohoka muri Bayern Munich

Sadio Mane yashenguwe no gusohoka muri Bayern Munich

 Aug 1, 2023 - 01:29

Umunya-Senegal Sadio Mane ugiye gusanga Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia, yatangaje ko yababajwe n'uko ibye byarangiye muri Bayern Munich.

Sadio Mane uri kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yemeje ko uko yifuzaga byagenda muri Bayern Munich atatiko byagenze mu mwaka umwe ahamaze.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Sadio Mane yageze i Dubai aho yakoreye igice cya mbere cy'ikizamini cy'ubuzima, akaba ategerejwe gusinya amasezerano azarangira mu 2027 atanzweho miliyoni 34 z'amapawundi, ndetse akazajya ahembwa ibihumbi 650 by'amapawundi ku cyumweru.

Sadio Mane yabwiye Sky Sports ati:"Kuva muri Bayern Munich birambabaje. Nakifuje ko byarangira ukundi kutari uku. Ndabizi ko nagafashije ikipe muri uyu mwaka. Nashakaga kubyereka buri umwe muri uyu mwaka. Gusa ndifuriza ikipe n'abafana ibyiza gusa mu gihe kiri imbere."

Sadio Mane yageze muri Bayern Munich mu mpeshyi ishize, ariko n'ubwo yatwayemo igikombe cya shampiyona ntabwo yigeze yibona muri gahunda z'iyi kipe.

Muri iki gihe amaze mu Budage, Mane yagize imvune yatumye adakinira Senegal mu gikombe cy'isi, ariko yanamukozeho ituma atabona umwanya wo gukina muri Bayern Munich.

Muri rusange Sadio Mane yakiniye Bayern Munich imikino 38 abasha kuyitsindira ibitego 12, ndetse anatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego.

Nyuma yo kwerekeza muri Al Nassr, Sadio Mane azafatanya na Cristiano Ronaldo ku busatirizi bw'iyi kipe yo muro shampiyona ya Saudi Arabia banarebe ko bayifasha gutwara igikombe cya shampiyona yabuze mu mwaka ushize.

Mane agiye gukinana na Ronaldo muri Al Nassr