Ibi yabivuze mu kiganiro kirambuye yagiranye na Rolling Stone, aho yanasohotse ku gifuniko(cover) cyacyo asa n’uwambaye ubusa.
Muri icyo kiganiro, Sabrina yavuze ku magambo akunze kuvugwa ku ndirimbo ze ndetse n’imyitwarire ye ku rubyiniro, aho yagize ati:“Biransetsa iyo abantu binyinubira. Bati, ‘Ibi ni byo uhora uririmba, ni iby’imibonano mpuzabitsina gusa.’ Ariko, ni zo ndirimbo mwakunze cyane. Bigaragara ko mukunda imibonano mpuzabitsina. Yarababase.”
Sabrina uri gukora ibitaramo bizenguruka isi yise “Short and Sweet Tour”, yakomeje avuga ko abantu bibanda gusa ku gice kimwe cy’igitaramo cy’uko akunze kugaragaza imbyino n’imyitwarire y’ibishegu, cyane cyane mu ndirimbo ye Juno aho ahora agaragaza imyitwarire y’umubiri yiganjemo ibijyanye no guhuza ibitsina.
Yagize ati:”Biri mu gitaramo cyanjye. Hari ibindi byinshi birenze ibyo, ariko ni byo buri joro mushyira ku mbuga nkoranyambaga zanyu, mukanabitangaho ibitekerezo. Ibyo si njye ubigena.”
Mu kiganiro cyakurikiyeho yagiranye na Rolling Stone binyuze kuri telefone, Sabrina yanenze uburyo abahanzi b’abagore bahohoterwa cyane n’ababakurikirana, bavuga byinshi ku myambarire yabo, imibiri yabo ndetse n’ibihangano byabo.
Yagize ati:“Sinshaka kuvuga nabi, ariko numva ntibuka neza igihe abagore baciriwe urubanza cyane kurusha ubu. Si njye gusa. Ndi kuvuga ku bahanzi b’abagore bose bari gukora ibihangano muri iki gihe.”
Yongeyeho ati:“Turi mu gihe kidasanzwe aho wakumva ngo ni ‘ubufatanye bw’abagore’, ariko ukabona ukimara kubona ifoto y’umuntu yambaye ikanzu ku itapi itukura, uhise utangira kuvuga ibintu bibi ku isura ye mu masegonda 30 ya mbere uyibonye.”
Ibyo bije mu gihe Sabrina Carpenter akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi b’abagore batinyuka kugaragaza igice cyabo cy’imyemerere ku mubiri n’ubuzima bwite, ariko kandi banashaka ko ibyo batanga nk’ubuhanzi bitacirwa urubanza n’amagambo asesereza.
Sabrina Carpenter yasubije abamunenga kuba akora akanaririmba ibishegu
Sabrina Carpenter yavuze ko abamunenga ari bo banabikunda cyane
Sabrina Carpenter avuga ko atumva igitera abantu kwibanda ku bishegu kandi aba yakoze n'ibindi bitari ibishegu
