Rutahizamu Harry Kane yihebeye Burna Boy

Rutahizamu Harry Kane yihebeye Burna Boy

 Nov 16, 2023 - 14:40

Umukinnyi w'ikipe ya Bayern Munich Harry Kane, yunze murya Eduardo Camavinga atangaje ko aho ari hose aba yumva indirimbo za Burna Boy ubudatuza.

Rutahizamu w'ikipe ya Bayern Munich mu gihugu cy'Ubudage, Harry Edward Kane yatangaje ko yihebeye umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria mu njyana ya afrobeats Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi ku izina rya Burna Boy, aho yemeje ko mu ndirimbo atunze, ataburamo iz'uyu musore.

Mu kiganiro uyu mwataka ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza yagiranye n'igitangamakuru cyo mu gihugu cye cya Entertainment and Sports Programming Network (ESPN), akaba yabwiye umunyamakuru ko ari umufana ukomeye wa Burna Boy kandi ko aba yifuza kubona uyu muhanzi ku rubyiniro.

Harry Kane yatangaje ko yihebeye Burna Boy 

Ubwo umunyamakuru yabazaga uyu musore indirimbo ihora mu matwi ye, akaba yahise avuga indirimbo 'Big 7' yuyu Burna Boy. Umunyamakuru yamubajije ati "Ni iyihe ndirimbo ya nyuma uheruka kumva? 

Harry Kane yasubije uyu munyamakuru ati "Urabizi, ni Big 7 ya Burna Boy. Yego, Burna Boy ndamukunda cyane. Iyo ndirimbo buri gihe ihoro idunda mu bwonko bwange." Akaba yunzemo ko aba yifuza kuzabona uyu muhanzi ari ku rubyiniro.

Eduardo Camavinga na we yihebeye Burna Boy 

Uyu rutahizamu wahoze mu kipe ya Tottenham Hotspur F.C yo mu Bwongereza akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza, akaba yanashimangiye ko undi muhanzi akunda nyuma ya Burna Boy, ari umuraperi w'Umwongereza David Orobosa Michael Omoregie uzwi cyane ku izina rya Dave. 

Hagati aho, Harry Kane ntabwo ari we mukinnyi wa mbere utangaje ko akunda Burna Boy, dore undi mukinnyi wa Real Madrid Eduardo Camavinga ufite inkomoko kuri uyu mugabane w'Afurika, nawe muri Nyakanga 2023,  yatangaje ko akunda uyu Burna Boy.