Rihanna yahishuye ko atashakaga ko bimenyakana ko atwite inda ya Kabiri

Rihanna yahishuye ko atashakaga ko bimenyakana ko atwite inda ya Kabiri

 Dec 22, 2023 - 08:22

Umuhanzikazi Rihanna yahishuye ko bwa mbere agaragara mu birori bya Super Bowl Halftime Show mu ntangiriro z'uyu mwaka atwite umwana wa Kabiri, atari yateguye ko abantu bamenya ko atwite.

Umuririmbyi akaba n'umuherwe wo muri Barbados ariko agakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika, Robyn Rihanna Fen amazina nyakuri ya Rihanna, yatangaje ko ku ikubitiro atashakaga ko bimenyekana ko atwite umwana wa Kabiri.

Ibyo gutwita kwa Rihanna, bikaba byaramenyekanye muri Gashyantare 2023 mu birori bya Super Bowl Halftime Show ubwo yari ku rubyiniro, ariko abantu bagatungurwa no kubona ko afite inda nkuru. Nubwo yari afite inda, ariko abantu batunguwe n'imbaraga yari afite ku rubyiniro. 

Rihanna yahishuye ko atashakaga ko bimenyekana ko atwite 

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Hollywood, akaba yatangaje ko nubwo byagaragaye kiriya gihe, bitari byateguwe na mba, kuko ngo yari yihanangirije abamwambika, ko bagomba kumuha imyenda mini ku buryo bitaragara.

Akaba yunzemo ko impamvu atashakaga ko abantu babimenya, ngo ni uko n'ubundi nta muntu wari ubizi ko atwite, ariko ngo ikoti yari yambaye ryaramutengushye cyane.

Hagati aho, Rihanna akaba yaraje kubyara umwana yise Riot Rose kuri ubu ufite amezi ane, ndetse imfura ye ikaba ari RZA Athelston ifite umwaka n'amezi arindwi. Aba bana bose, akaba yarabyaranye n'umuhanzi A$AP Rocky. 

Rihanna w'abana babiri ntiyifuzaga ko abantu bamenye ko atwite muri Gashyantare