Umuhanzi wo muri Nigeria Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema, yiyemeje gutsindira Grammy muri uyu mwaka.
Rema yarahiriye gutsindira ibihembo atarimo guhatanira
N'ubwo atari mu bagomba guhatanira muri Grammy Awards 2024, Rema ubwo yasuraga umucuruzi w’umuherwe, Tony Elumelu mu rugo rwe i Lagos, yavuze ko uyu mwaka azatsindira Grammy.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Calm Down”, yaganiriye n’umuryango w’uyu muherwe ndetse awuha impano ya kopi y’umuzingo we”Air Rema”, anashimira Elumelu kuba adahwema gushyigikira uruganda rw'umuziki muri Nigeria.
Mu mashusho yakwirakwiye ku rubuga rwa Instagram, Rema yumvikana agira ati: “Ndabashimira ibyo mwakoze n'inkunga mutera umuziki. Ndishimye, bivuze byinshi kuri njye. Ndabizeza ko uyu mwaka ndatahana Grammy. ”
Rema ntabwo ari mu bahanzi barimo guhatanira ibihembo bya Grammy 2024
Tubibutse ko Rema yatewe uw’inyuma na Recording Academy, kuko atari mu bahatanira ibihembo bya Grammy 2024.
Icyakora, ashobora kuzigaragaza mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy bya 2025.
