Rema, Burna Boy, Drake, na Asake mu bahanzi bigaruriye imitima y'urubyiruko muri 2023

Rema, Burna Boy, Drake, na Asake mu bahanzi bigaruriye imitima y'urubyiruko muri 2023

 Dec 19, 2023 - 16:42

Mu gihe umwaka urimo kugenda ugana ku musozo, urubuga rwa Spotify rwashyize hanze urutonde rw'abahanzi n'indirimbo 10 zigaruriye imitima y'urubyiruko by'umwihariko urwo munsi y'ubutayu bwa Sahara, urutonde ruyobowe na Drake.

Nubwo byinshi bishobora kuvugwa kuri iki gisekuru cya Z(generation Z), ni ukuvuga urubyiruko ruri hagati yimyaka 11 na 26, icyo twese dushobora kwemeranyaho ni ingaruka zabo ku mico ikunzwe, ndetse no ku muziki.

Ruger arayoboye mu bahanzi ba Afurika bafite indirimbo zikunzwe n'urubyiruko rwo munsi y'ubutayu bwa Sahara

2023 ni umwaka usize abahanzi benshi bashyize hanze indirimbo zitabarika zagiye zumvwa cyane ku mbuga zitanduka zirimo na  Spotify, gusa hari izigaruriye imitima y’uru rubyiruko, ariko by’umwihariko rwo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa Spotify.

Abahanzi 10 ba mbere bumviswe cyane n’urubyiruko rwo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, umuraperi wo muri Canada, Drake, ni we wafashe umwanya wa mbere muri uyu 2023, abikesheje gushimira alubumu ye yakoranye n’umuraperi 21 Savage bakayita “Her Loss” yagiye hanze mu mpera za 2022, tutibagiwe alubumu ye yari itegerejwe na benshi aheruka kumurika “For All the Dogs” yagiye hanze mu Kwakira.

Drake ni we uza ku mwanya wa mbere muri rusange kuri uru rutonde

Afrobeats na yo bikomeje kugaragara ko ari injyana ikunzwe cyane n’urubyiruko kuko, abahanzi bo muri Nigeria nka Burna Boy, Asake, Davido, Rema na Omah Lay bisanze mu icumi ba mbere kuri uru rutonde.

Burna Boy, Asake, na Davido bose bashyize hanze album nshya muri uyu mwaka, mu gihe Rema na Omah Lay basohoye album zivuguruye.
Icyakora, ntabwo abahanzi ba Afrobeats ari bo bigaruriye imitima  y’urubyiruko kuri Spotify muri uyu mwaka, kuko na mugenzi wa Drake, The Weeknd, na  we  ari mu bumviswe inshuro nyinshi muri 2023 abikesheje kuvugurura album yari yasohoye muri 2016 yitwa “Starboy”. 

Si we gusa, kuko undi muraperi w’Umunyamerika Hip hop, Travis Scott, na we nyuma yo gushyira hanze  album ye yari itegerejwe na benshi “Utopia”  ari mu bahanzi icumi ba mbere bumviswe cyane n’urubyiruko rwo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Nubwo mishinga ku giti cyabo bigeze bashyira hanze  yonyine umwaka wose, 21 Savage na Future nabo bari ku rutonde rwabahanzi bakunzwe cyane muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, byerekana ko uru rubyiruko rwiyumvamo cyane rap mpuzamahanga.

Ku bijyanye n'indirimbo zakunzwe n'urubyiruko kurusha izindi ku rubuga rwa Spotify

Nigeria ni yo yiganje kuri uru rutonde, cyane ko indirimbo “Asiwaju” ya Ruger ari yo iza ku isonga kuri uru rutonde, rugaragaraho n’indirimbo "Lonely At The Top" y'umuhanzi Asake.

Ayra Starr ni we muhanzikazi ugaragara kuri uru rukunde

Nubwo ari yo ndirimbo yonyine ya Hip hop iri mu 10 za mbere, “Sprinter” yakozwe n’abahanzi b’Abongereza Dave na Central Cee iri ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde rwiganjemo indirimbo zibyinitse.

Hamwe na album ye yari itegerejwe cyane “Timeless” Davido afite indirimbo ebyiri zakunzwe n'urubyiruko, zirimo “FEEL” na “UNAVAILABLE” yakoranye na Musa Keys, zombi ziri icumi za mbere.