Real Madrid yahombeje umuhanzi ukunzwe muri East Africa

Real Madrid yahombeje umuhanzi ukunzwe muri East Africa

 May 18, 2023 - 10:22

Umuhanzi w'umurundi Drama T ari mu bakozweho bikomeye n'intsinzwi ya Real Madrid kuko yanamuhombeje agera kuri miliyoni.

Kugeza iyi saha hari abafana b'ikipe ya Real Madrid batariyumvisha ko ikipe yabo ariyo yatsinzwe n'ikipe ya Manchester City ibitego bine ku busa mu irushanwa abakunzi ba ruhago bazi ko ari iry'iyi kipe.

Ntawe utabonaga ubushobozi bw'ikipe ya Manchester City ndetse yahabwaga amahirwe na benshi, ariko abafana ba Real Madrid bari bafitiye ikizere ikipe yabo dore ko isanzwe ikora ibyo benshi babonaga ko bigoye cyane mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Mu bari bafitiye ikizere Real Madrid, harimo umuhanzi w'umurundi ukunzwe cyane muri iyi minsi witwa Drama T. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yitwa Madam yatumye ajya mu mitwe ya benshi, kuri iyi nshuro uwavuga ko indirimbo ye yitwa Itamporize iri mu ndirimbo zikunzwe.

Si kuyigirira ikizere gusa kuko kubera ikizere kinshi yari ayifitiye yagiye no muri betting akemera gushyiraho amafaranga agera kuri miliyoni y'amarundi, akaba ari asaga ibihumbi 370 ushyize mu manyarwanda.

Uyu musore yabitangarije abamukurikira kuri Instagram ubwo umukino wari utangiye, yanditse kuri story ye ati:"Twagiye Vini. 1,000,000 muri bet. Munyifurize amahirwe. Twagiye Madrid."

Drama T yatangarije abakunzi be ko yabetinze miliyoni kuri Real Madrid

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Real Madrid yatsinzwe ibitego bibiri ku busa, byose byari byatsinzwe na Bernardo Silva. Aha abafana ba Real Madrid ndetse na Drama T bari bagifite ikizere ko iyi kipe ishobora kwishyura ikanabona intsinzi.

Gusa mu gice cya kabiri nabwo ntabwo Manchester City yigeze igabanya umuvuduko, kuko yatsinze ibindi bitego bibiri umukino ukarangira Real Madrid itsinzwe ibitego bine ku busa.

Nibwo Drama T yagarutse kuri story ye ya Instagram mu marira ati:"Real Madrid, amafaranga yange, sinzongera kubetinga muzahite mumfata."

Drama T nyuma yo kuribwa miliyoni yateze kuri Real Madrid

Manchester City yasezereye Real Madrid ku giteranyo cy'ibitego 5-1 ihita yerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, aho izakina na Inter Milan tariki 03 Kamena 2023.

Drama T ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri East Africa muri iyi minsi(Net-photo)