Real Madrid iringingirwa gutwara zahabu

Real Madrid iringingirwa gutwara zahabu

 May 26, 2023 - 02:17

Ikipe ya Real Madrid yahawe amahirwe yo gusinyisha rutahizamu Harry Kane muri iyi mpeshyi.

Real Madrid yahawe amahirwe yo gusinyisha rutahizamu w'u Bwongereza Harry Kane, aho bishobora gutuma Eden Hazard yisanga mu majyaruguru ya London.

Harry Kane w'imyaka 29 azasoza amasezerano ye muri Tottenham mu mpeshyi itaha, bivuze ko iyi mpeshyi ariyo mahirwe ya nyuma Tottenham isigaranye yo kuba yamukuramo amafaranga cyangwa akazagendera ubuntu.

Uyu mukinnyi ngenderwaho mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ari ku rutonde rw'abakinnyi bifuzwa bikomeye na Manchester United, dore ko iyi kipe bizwi ko ikeneye rutahizamu kurusha abandi bakinnyi bose izagura muri iyi mpeshyi.

Umuyobozi wa Tottenham ariwe Daniel Levy ntiyifuza gutanga Harry Kane mu ikipe basanzwe bahatana muri Premier League, ari nayo mpamvu yifuza kumutanga mu ikipe yindi ikomeye nka Real Madrid.

Radio y'abanya-Espagne yitwa Cadena Ser yemeje ko Real Madrid yamaze guhabwa amahirwe yo kuba yasinyisha uyu musore, ndetse iyi kipe ikaba iri kubyigaho.

Rutahizamu Real Madrid ifite ni umufaransa Karim Benzema ufite imyaka 35, bigaragara ko iyi kipe ikeneye undi rutahizamu dore ko atabashije no kuyifasha muri uyu mwaka nk'uko bisanzwe kuko yakunze kugira imvune.

Bivugwa ko muri gahunda yo gusinyisha Harry Kane, Real Madrid ishobora gutanga Eden Hazard ikanongeraho amafaranga, byatuma uyu mubiligi asubira muri shampiyona y'abongereza yavuyemo yerekeza muri La liga.

Harry Kane arifuza kuva muri Tottenham (Image:Getty)