Iyi album yasohotse ku wa 12 Ukuboza 2024, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku mugabane wa Afurika no ku isi yose. “The Big One” irimo indirimbo zakunzwe cyane nka “Nitongoze,” “Nesa Nesa,” “Naoa,” na “Slow,” zose zigaragaza ubuhanga, umwimerere n’ubushobozi bwa Rayvanny mu guhuza injyana zitandukanye z’umuziki wa Bongo Fleva n’iz’andi masura y’umuziki wa kijyambere.
Ibi bihembo bya Africa Golden Awards bifite icyicaro mu nyubako y’amateka ya Solomon R. Guggenheim i New York, bigamije gushimira no guha agaciro abahanzi bo muri Afurika bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki n’ubuhanzi bwa Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Rayvanny yatsinze muri iki cyiciro ahigitse ibihangano by'abahanzi b'amazina akomeye y’abahanzi b’ibikomerezwa barimo Burna Boy (I Told Them), Tems (Born in the Wild), Ayra Starr (The Year I Turned 21), Zuchu (Peace and Money), Tyla (Tyla), Simi (Lost and Found), Asake (Lungu Boy), Rema (HEIS), Stonebwoy (5th Dimension), Fireboy DML (Adedamola), King Promise (True Self), Amaarae (Fountain Baby), Shatta Wale (SAFA), ndetse na Nasty C & Lekka Beats (Confuse The Enemy).
Iyi ntsinzi ni ishema rikomeye ku muziki wa Bongo Fleva, kuko igaragaza ko umuziki wa Tanzania ukomeje gutera imbere no kugera ku rwego mpuzamahanga. Abakunzi b’umuziki n’abakemurampaka bose bemeje ko “The Big One” ari imwe mu mishinga ya muzika irimo ubuhanga, ubwitange n’ubuvumbuzi bukomeye muri Afurika muri iki gihe.
Rayvanny yashimiwe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamwifurije amahirwe masa no gukomeza guhagararira neza igihugu cye n’umugabane wose muri rusange.
Album ya Rayvanny yegukanye igihembo
Rayvanny akomeje kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga

