Rayon Sports yatsinzwe na APR FC shampiyona irushaho gukakara

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC shampiyona irushaho gukakara

 Dec 17, 2022 - 11:55

APR FC yatsinze Rayon Sports bituma urutonde rwa shampiyona rwegerana cyane, Rayon Sports ibura umwanya wa mbere yashakaga kugarukaho.

Ni umukino wari utegerwjwe n'abatari bake kuri uyu wa Gatandatu kubera amagambo yavuzwe mbere yawo bitewe na byinshi birimo amafaranga yari yashyizweho ku itike yo kuwureba.

Usibye kuba uyu mukino kuwureba amake yari 5,000 Rwf amenshi akaba 100,000 Rwf, abakundaga kureba imikino kuri Youtube basabwaga kwishyura amafaranga 1,000 ukabona uburenganzira bwo kuwureba kuri murandasi.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Ni umukino watangiye uri ku muvuduko wo hejuru aho ikipe ya Rayon Sports yatakaga izanu cyane ibinyujije mu bakinnyi nka Leandre Willy Onana na Hadji ariko uko imikino yagiye izamuka umukino wagiye ugenda gake.

Amakipe yombi yarinze asoza igice cya mbere nta kipe ibonye igitego cyangwa igerageje uburyo bukomeye cyane, ndetse Rayon Sports ariyo yanyine iteye ishoti ryaganaga mu izamu.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse mu kibuga APR FC itangira gukora impinduka izana abasore nka Ishimwe Anicet na Mugisha Gilbert mu kibuga, maze itangira kwataka Rayon Sports bitandukanye n'uko byari bimeze mu gice cya mbere.

Ku munota wa 73 nibwo Ishimwe Anicet yafashe umupira yegezayo ba myugariro ba Rayon Sports maze awuhereza Bizimana Yannick wahise awerekeza mu izamu rya Hakizimana Adolphe maze atsindira APR FC igitego.

APR FC yakomeje gushaka uko yabona igitego cya kabiri ariko birangira ntakindi gitego kibonetse muri uyu mukino.

Ibi byatumye APR FC ihita izamuka igira amanota 27 ikaba irushwa inota rimwe na Rayon Sports, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 30. Urutonde rwa shampiyona ruregeranye cyane ku makipe ahataniye igikombe kuko kuva kuri AS Kigali iri ku mwanya wa mbere kugera kuri Kiyovu Sports ya kane harimo amanota atatu gusa.

Rayon Sports ntiratsinda APR FC kuva mu 2019