Rayon Sports yateguje igikurankota izamurika ku munsi w'igikundiro

Rayon Sports yateguje igikurankota izamurika ku munsi w'igikundiro

 Aug 4, 2023 - 08:15

Ikipe ya Rayon Sports yateguje abakunzi bayo ko hari umukinnyi mushya uzamurikwa ku munsi w'igikundiro uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 nibwo kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo hazabera ibirori by'umunsi w'igikundiro cyangwa se Rayon Day.

Ni umunsi uteganyijweho ibikorwa byinshi birimo umukino wa gicuti ikipme ya Rayon Sports izakina na Police FC yo muri Kenya, kumurikirwa abakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije ndetse n'izindi gahunda iyi kipe ifite muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira.

Gusa n'ubwo hazerekanwa abakinnyi Rayon Sports yasinyishije, byari byitezwe ko abakinnyi bazerekanwa ari abo iyi kipe yari itangaza ko yasinyishije hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu minsi yashize.

Mu gihe habura umunsi umwe gusa, Rayon Sports mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko hari indi mashini nshya izatangazwa ku munsi w'eko ku munsi w'igikundiro.

Uko gahunda y'umunsi w'igikundiro ipanze