Rayon Day 2023:Ikipe izakina na Rayon Sports yahindutse

Rayon Day 2023:Ikipe izakina na Rayon Sports yahindutse

 Aug 1, 2023 - 06:47

Ikipe ya Rayon Sports yari yatangaje ko kuri Rayon day izakina na Loto-Popo FC yo muri Benin, yatangaje ko izakina na Kenya Police FC ndetse ishyiraho ibiciro byo kuri uwo munsi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe ya Rayon Sports yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo, yari yatangaje ko ku munsi wa Rayon Sports uzwi nka Rayon day izakina umukino wa gicuti n'ikipe ya Loto Popo yo mu gihugu cya Benin. 

Ariko iyi kipe yambara ubururu n'umweru, yongeye gukoresha imbuga nkoranyambaga zayo itangariza abafana bayo ko iyi gahunda yahindutse izakina n'ikipe ya Kenya Police FC yo muri Kenya.

Ikipe ya Rayon Sports kandi yanamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu munsi witwa "Umunsi w'igikundiro" aho harimo n'itike y'ibihumbi 100 mu myanya y'icyubahiro.

Rayon Sports izakina na Kenya Police FC ku munsi w'igikundiro

Ku bafana bazagura amatike mbere y'uko umunsi ugera, uwishyuye itike ya 5,000 Frw ni ahasanzwe hadatwikiriye, naho ahatwikiriye ni 15,000 Frw, muri VIP ni 30,000 Frw mu gihe muri VVIP ari 100,000 Frw.

Ni mu gihe uzagura itike ku munsi w'igikundiro azishyura 7,000 Frw ahadatwikiriye, 20,000 Frw ahatwikiriye, naho ushaka iya VIP akishyura 50,000 Frw naho uwa VIP ntqkizahinduka  azishyura 100,000 Frw.

Ni mu gihe kandi abakunzi ba Rayon Sports baguze amatike y'umwaka 2023/2024 bo bazemererwa kwinjira kuri uyu munsi badasabwe kongera kwishyura. Aha ni abaguze Gold ya miliyoni eshanu, Bronze ya Miliyoni imwe na Silva y'ibihumbi 500 mu manyarwanda.

Umunsi w'igikundiro(Rayon day) uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 aho ariwo munsi wo kumurikira abafana ba Rayon Sports gahunda z'ikipe yabo mu mwaka w'imikino 2023/2024 ugiye gutangira.