Prima Kardash yakije umuriro hagati ya Sheebah na Spice Diana

Prima Kardash yakije umuriro hagati ya Sheebah na Spice Diana

 Oct 16, 2023 - 18:34

Nyuma yo gushotorwa na Cindy mu minsi yashize avuga ko atazi kuririmba, Sheebah inshuti ye magara yongeye kumurutisha Spice Diana.

Icyamamarekazi Prima Kardash, ni umufana ukomeye w', umuhanzikazi Spice Diana, ndeste ntabwo atinya kubishyira ku karubanda. Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Kardash yavuze ko yemera ko Spice Diana akwiye umwanya wa mbere mu muziki wa Uganda.

Prima Kardash yavuze ko Spice Diana akwiye icyubahiro kurusha Sheebah

Kardash yashimye Spice Diana ku bw'imirimo ye n'ubwitange yagize, maze avuga ko ashimishwa cyane n'ibyo yagezeho. Yiyemereye kandi ko yubaha Spice Diana kuruta Sheebah, nubwo bombi bafitanye ubucuti.

Prima Kardash avuga ko abona Spice Diana ari we ukwiye ikamba ry'umuziki wa Uganda

Yagize ati:"Nkunda Spice Diana kurusha Sheebah nubwo bombi ari inshuti zanjye. Spice Diana yashyize ingufu mu kuba aho ari uyu munsi kandi akwiriye kubishimirwa." 

Sheebah akomeje gucibwa amazi muri Uganda

Prima Kardash wahoze ari umugore w'umuhanzi Geosteady, yaciye amazi Sheebah, nyuma y'iminsi mike Cindy na we amwibasiye avuga ko nta mpano yo kuririmba afite.