PNL27:APR FC na Kiyovu zagaruye Rayon Sports ku gikombe

PNL27:APR FC na Kiyovu zagaruye Rayon Sports ku gikombe

 Apr 29, 2023 - 11:11

Ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye urutonde rwa shampiyona zatakaje amanita zigarurira ikizere Rayon Sports cyo gutwara Igikombe cya shampiyona 2022-2023.

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe umunsi wa 27 wa shampiyona ya Primus National League, aho urugamba rugeze mu mahina kuko habura imikino itatu gusa ngo igikombe kimenye nyiracyo.

Umukino wa mbere wari uhanzwe amaso waberaga i Bugesera aho ikipe ya APR FC igihataniye igikombe yari yakiriye AS Kigali yamaze kwiyakira ariko ikaba yari yitezweho kugora APR FC.

Ni umukino wagoranye cyane ku mpande zombi ariko uwavuga ko wagoye APR FC kurushaho ntiyaba yibeshye kuko yari ikeneye amanota atatu cyane, kurusha uko AS Kigali yari iyakeneye.

APR FC yananiwe gutsinda AS Kigali

Amakipe yombi yasoje igice cya mbere anganya igitego 1-1 amakipe yombi yatsinze kuri penariti. Ikipe ya AS Kigali niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31 kuri penariti yatewe na Shaban Hussein bakunze kwita Tshabalala, ikaba yabonetse ku ikosa Yunussu yakoreye Jacques Tuyisenge.

Ku munota wa 41 ikipe ya APR FC nayo yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ombolenga Fitina, ikaba yabonetse ku ikosa ryakorewe Kwotonda Allain Bacca.

Aya makipe yombi yagiye kuruhuka agaaruka mu gice cya kabiri intego ari kubona igitego cya kabiri ariko nta kipe byahiriye ngo yongere kureba mu izamu rya ngenzi yayo.

Ku rundi ruhande ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports i Muhanga, birangira iyihagamye amakipe yombi anganya ubusa ku busa iminota 90 irarangira. Ni mu gihe ikipe ya Police FC nayo yagiye gutsindirwa na Etincelles i Rubavu igitego kimwe ku busa.

Kiyovu yateshejwe amanota na Mukura

Gutakaza amanota abiri kuri ya Kiyovu Sports na APR FC byatumye Rayon Sports ihita yongera kugira ikizere ko mu mikino mike isigaye amahirwe ashobora kuba yayisekera nayo ikaba yabasha kwegukana Igikombe cya shampiyona.

Kuri ubu ikipe ya Kiyovu irarusha Rayon Sports amanota atanu, naho APR FC ikayirusha amanota abiri gusa. Bivuze ngo Rayon Sports nibasha gutsinda Espoir FC mu mukino bafitanye kuri iki Cyumweru, irahita ica kuri APR FC isigare irushwa na Kiyovu amanota abiri gusa.

Police FC nayo yatsinzwe na Etincelles

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze