PNL24:Kiyovu Sports yungukiye mu bihombo bya APR FC

PNL24:Kiyovu Sports yungukiye mu bihombo bya APR FC

 Apr 22, 2023 - 11:17

Ikipe ya Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC mu gihe APR FC yo yatsindwaga na Police FC mu mikino y'umunsi wa 24 wa shampiyona.

I Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium rwari rwahanye inkoyoyo ikipe ya Police FC irimo itsinda APR FC, i Muhanga abayovu bakiraga iyo nkuru yaryoheraga amatwi yabo ari nako batsinda ikipe ya Gorilla FC.

Ikipe ya Gorilla FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Simeon ku munota wa 14 cyaje kwishyurwa ku munota wa 39 gitsinzwe na myugariro Thierry.

Ubwo bari bagitangira igice cya kabiri ku munota wa 48 gusa Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bigirimana Abedi, ndetse ibasha kurinda izamu ryayo umukino urinda urangira gutyo.

Ibi byatumye Kiyovu Sports ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota 56, ikaba yasize APR FC yasigaye ku manota 53 mu gihe shampiyona isigaje imikino ine gusa.

Indi mikino yabaye:

Sunrise 3-0 Etincelles

Mukura 3-2 Espoir FC

Marine FC 2-1 Rutsiro FC

Umukino wahuzaga Rayon Sports na Rwamagana FC wo wasu itswe bitwe n'imvura nyinshi yaguye i Ngoma, ariko umukino wahagaze ku munota wa 28 amakipe yombi anganya 1-1.

Amanota yakuye kuri Gorilla FC yatumye Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere

Uko urutonde ruhagaze