Rurangiranwa mu itangazamakuru, umuhanzi, akaba n’umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Phil Peter, amarira ni yose nyuma yuko umuyoboro we wa YouTube (YouTube channel) wamaze kwigabizwa na benengango.
YouTube channel ya Phil Peter yamaze kwigarurirwa na benengango
Mu by’ukuri iki n’ikibazo gikomeye cyane kuko uyu muyoboro ari wo anyuzaho ibihangano birimo indirimbo ze zirimo n’iyitwa Cakula aheruka gukorana na Drama T na Daddy Andre.
Nkuko bigaragara kuri uyu muyoboro, ibyumweru bibiri birihiritse unyuzwaho ibintu bitandukanye cyane n’ibyo uyu muhanzi asanzwe akora.
Kugeza ubu nta kintu uyu muhanzi arabivugaho, gusa bamwe batangiye kuvuga ko arimo gushaka gutwikira indirimbo ye Cakula imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 630, mu mezi abiri imaze.
