Ibi Putin yabivugiye mu nama ngarukamwaka yiga ku bijyanye n’ingabo n’umutekano w’u Burusiya, aho yavuze ko ingabo z’igihugu cye zikomeje gutera intambwe ku mirongo yose y’intambara.
Yongeyeho ko Uburusiya izagera ku ntego zayo haba binyuze mu biganiro bya dipolomasi cyangwa ikoresheje imbaraga, nk’uko byatangajwe n’ikigo mpuzamahanga cy’itangazamakuru Reuters.
Putin yavuze ko mu gihe Ukraine n’abayishyigikiye bo mu mahanga banze kwinjira mu biganiro bifite ishingiro, Uburusiya buzakoresha inzira ya gisirikare kugira ngo bubohoze ubutaka bwabwo bw’amateka.
Mu gihe ibi bikomeje, ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump buri gukomeza ibiganiro bitandukanye hagati ya Moscow na Kyiv, ndetse n’abayobozi b’i Burayi, bigamije gushaka umuti urambye w'iyi ntambara imaze imyaka irenga itatu, gusa nubwo bimeze bityo, nta mwanzuro ufatika uragerwaho kugeza ubu.
Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi bagaragaje impungenge ku byifuzo by’ Uburusiya, cyane cyane ku bijyanye n’ibyo busaba byo kwigarurira ibice bya Ukraine.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky we ashimangira ko igihugu cye gikeneye umutekano, cyane cyane nyuma y’uko u Burusiya bigabye igitero gikomeye kuri Ukraine kuva mu mwaka wa 2022.
Perezida Putin yihanangirije Ukraine n'u Burayi

