Ibi bije mu gihe umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata indi ntera, ndetse bumwe mu bwato bw’intambara za Amerika bukaba bwamaze kugaragara mu nyanja ya Karayibe, hafi ya Venezuela.
Umwuka mubi watangiye ubwo Trump yashinjaga ubwato buto bwa Venezuela kuba ibikoresho by’ibirindiro by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bikwirakwizwa muri Amerika.
Ni amakuru perezida Maduro yahakanye yivuye inyuma, ashinja Trump ubugome n’ukwikunda kudafite ishingiro, ndetse yemeza ko atazigera yiheba cyangwa ngo atinye igitutu cya Amerika.
Perezida Maduro yakomeje avuga ko igihugu cye kizivuna abanzi baturuka hanze ndetse ko Venezuela itari igihugu cyapfukamira igitutu cya Washington.
Ibi byateje impaka zikomeye hagati y’impande zombi, bituma ibihe birushaho gukomera.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana icy’ukuri ku cyemezo Trump ashobora gufata nyuma yo kubwira Maduro ko guhungira ahandi we n’umugore we kuko ari byo byatuma barokoka.
Abasesenguzi baravuga ko ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko Amerika iri gutekereza ku bikorwa bikomeye by’igisirikare, mu gihe Venezuela yo irimo kongera imbaraga mu mutekano wayo.
Ibihugu bitandukanye byatangiye guhamagarira impande zombi kwirinda ikintu cyose cyakurura intambara mu karere, mu gihe abaturage ba Venezuela bo bakomeje kugaragaza impungenge z’uko iki kibazo gishobora kugera ku rwego ruteye ubwoba.
Perezida Trump yasabye Maduro guhunga igihugu
Perezida Maduro yavuze ko Venezuela idakangwa na Amerika
