Peace Cup:Rayon Sports yatsinze Police FC mu rugamba rwerekeza muri kimwe cya kabiri

Peace Cup:Rayon Sports yatsinze Police FC mu rugamba rwerekeza muri kimwe cya kabiri

 Apr 26, 2023 - 13:08

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy'Igikombe cy'amahoro, yiyongerera amahirwe yo kugera muri kimwe cya kabiri.

Mu gihe andi makipe yamaze kugera muri kimwe cya kabiri andi agasezererwa nu gikombe cy'amahoro, Police FC na Rayon Sports bo bakinaga umukino ubanza wa kimwe cya kane kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports iherutse gutsindirwa i Muhanga na Police FC ibitego 4-2 mu mukino wa shampiyona yashakaga kwihorera, mu gihe Police FC imaze iminsi imeze neza yaje muri uyu mukino idafite abakinnyi babirj ngenderwaho aribo umuzamu Rihungu na Hakizimana Muhadjiri.

Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Kuri uyu munsi abasore ba Rayon Sports binjiye mu mukino hakiri kare kuko ku munota wa 30 byari ibitego bitatu bya Rayon Sports ku busa bwa Police FC. 

Ngendahimana Eric yafunguye amazamu ku munota wa munani, ku munota wa 14 Musa Esenu atsinda igitego cya kabiri naho Essomba Willy Onana atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 30.

Ibi byatumye ikizere kiba kinshi ku bakinnyi n'abafana b'ikipe ya Police FC ariko ikizere nticyayoyotse ku ruhande rw'abasore ba Police FC n'umutoza wabo Mashami Vincent bahise batangira kotsa igitutu Rayon Sports.

Police FC yagize amahirwe yo kubona igitego kimwe mbere yo kujya kuruhuka, rutahizamu wayo uri kuyifasha muri iyi minsi ariwe Mugisha Didier atsinda igitego ku munota wa 45 kuri penariti.

Mu gice cya kabiri Mugisha Didier yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 63 ndetse ikomeza kwataka izamu, ariko umukino urangira Rayon Sports ibonye intsinzi y'ibitego bitatu kuri bibiri.

Uyu mukino ubanza wari wakiriwe n'ikipe ya Police FC, uwo kwishyura ukaba uzaba tariki 3 Gicurasi 2023 aho ikipe ya Rayon Sports ariyo izaba yakiriye, ndetse nawo ukaba ushobora kubera i Muhanga.

Ku rundi ruhande i Musanze ho haberaga umukino wo kwishyura hagati ya Musanze FC na Mukura Victory Sports, nyuma y'uko umukino ubanza wari wabereye i Huye warangiye Mukura itsinze Musanze FC igitego kimwe.

Kuri uyu munsi Musanze FC nayo yabashije gutsinda Mukura igitego kimwe cyatsinzwe na Peter Agblevor, ariko byabaye ngombwa ko hitabazwa penariti kuko igiteranyo cyabaye 1-1, birangira Mukura itsinze Musanze FC penariti 4-2 ihita ikomeza muri kimwe cya kabiri.

Muri kimwe cya kabiri Mukura itegereje ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC, mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yasezereye Rwamagana City ikaba izahura na APR FC.

Police FC na Rayon Sports zizikiranura mu mukino wo kwishyura