Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Pallaso yagarutse ku bavandimwe be Humphrey Mayanja na Jose Chameleone baherutse kumara iminsi mu bitaro byo muri USA, aho aba bose barimo kubagwa, aho byemezwa ko Jose Chameleone yari arwaye igifu.
Pallaso ubwo yari imbere y'itangazamakuru ari kwamamaza indirimbo ye aheruka gusohora yitwa "Yegwe", akaba yanagarutse ku muryango we yemeza ko kuri ubu abavandimwe be bose bavuye mu bitaro kandi bameze neza.

Pallaso aravuga ko Jose Chameleone ari intwari mu muryango wabo
Ari nako kandi yashimangiye ko Jose Chameleone bamufata nk'intwari ndetse n'umujyanama wabo mukuru mu muryango, dore ko byemezwa ko uyu muhanzi ariwe wafashije abavandimwe be barimo uyu muhanzi Pallaso na Weasel kugira ngo bazamuke muri muzika ndetse ngo akaba yarafashaga n'umuryango we muri rusange.
Pallaso ati " Twavuganye ubwo yari akiva mu bitaro kandi buri gihe amenyesha umuganga uko amerewe. Ubuzima bwe bumeze neza kandi arishimye nta kibazo. Jose Chameleone ni intwari yacu mu muryango kandi ni umujyanama mukuru."
" Magingo aya ndanezerewe kubera yagarutse mu muryango kandi akaba arimo no gukora utuntu tworoheje. Ahubwo twongere amasengesho kuri we. Gusa rero mu by'ukuri, umuryango wacu wagize ibibazo bikomeyei gihe abavandimwe bari barwaye kandi ntibyatworoheye. Gusa kuri ubu bameze neza."

Pallaso aranezewe kubera abavandimwe be barimo Jose Chameleone bavuye mu bitaro bameze neza
Hagati aho, ubwo Jose Chameleone yari mu bitaro bikaba byaramukomeranye cyane kuko yaje kubura amafaranga yo kwishyura ibitaro asaga miliyoni 370 z'amashiringi. Icyakora Leta ya Uganda yaje gutabarira hafi.
Ikindi kandi, se w'aba bana Gerald Mayanja akaba yaragiye yikoma abantu, ko baba batabifuriza ibyiza. Ari nako kandi na Jose Chameleone aheruka kunga mu byo se yavuze yemeza ko bafite ababagira ishyamba.
