P. Diddy yagizwe umwere ku byaha bimwe yaregwaga

P. Diddy yagizwe umwere ku byaha bimwe yaregwaga

 Jul 2, 2025 - 18:01

P. Diddy yagizwe umwere ku byaha bimwe, nyuma y’uko ku munsi wejo umucamanza mukuru yohereje inteko y’abacamanza kongera kwiga ku byaha bashinjaga Sean “Diddy” Combs, nyuma y’uko batangaje ko bageze ku mwanzuro w’agateganyo ariko batumvikanye ku cyaha cya “racketeering conspiracy”, ari na cyo gikomeye kurusha ibindi, kandi gishobora gutuma umuntu ahanishwa igifungo cya burundu.

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwagaragaje ko itsinda ry’abantu 12, abagabo umunani n’abagore bane bari bagize akanama k’abacamanza bamaze kugera ku mwanzuro wa nyuma, nyuma y’igihe benshi bategereje urazcirwa P. Diddy.

Abacamanza bemeje ko Combs ari umwere ku cyaha cya racketeering conspiracy, ari nacyo cyari kiremereye cyane mu birego byamushinjwaga. Cyari cyarananiranye gufatirwaho umwanzuro ku munsi wabanje, aho abacamanza bari batangaje ko hari bamwe bagifite ibitekerezo bikomeye bidahuye, byatumaga badashobora guhurira ku mwanzuro umwe.

P. Diddy kandi yagizwe umwere ku cyaha cya sex trafficking cyagombaga gutumaa ahabwa igihano cy’imyaka 15 y’igifungo, mu gihe yahamwe n'icyaha cyo gutwara umuntu agamije kumukoresha imibonano mpuzabitsina, gishobora gutuma ahabwa igihano kigera ku myaka 10 y’igifungo.

Muri rusange, ubushinjacyaha bwashinjaga Combs guha abasanzwe ari abakunzi be ibiyobyabwenge no kubahatira gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, barimo n’abakora uburaya.

Ubwunganizi bwe bwo bwavuze ko ibyo yakoze byari ibyo mu buzima busanzwe bwo kwishimisha ku buryo bw’abakundana benshi (swinger lifestyle), kandi ko byashoboraga gufatwa nk’ihohoterwa ryo mu rugo aho kuba ibyaha bikomeye by’igihe kirekire nk’uko amategeko abiteganya mu rwego rw’igihugu.

P. Diddy yagizwe umwere ku byaha bimwe aregwa